Banyamakuru, Banyarwandakazi, Banyarwanda b’impunzi mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu. Uwo mushinga ni umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI
Nishimiye kubakira muri iki kiganiro nahaye umutwe ugira uti : NIDUTABAZE ABANYAMAKURU BATABARE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA
I. IKIBAZO KIRI HE ?
Muri iki gihe, kubera iterambere ry’isakazamakuru, bigaragara ko abanyamakuru b’umwuga atari bo bonyine bagikora ako kazi kuko hadutse uburyo bwinshi bwo kumenyekanisha inkuru kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku birebana n’abanyarwanda b’impunzi nageneye iki kiganiro, tubona neza ko nabo bashinze ibisakazamakuru byinshi, byaba iby’abantu ku giti cyabo cyangwa iby’amashyirahamwe ya Sosiyete sivili n’aya politiki ya opposition atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyinshi muri ibyo bisakazamakuru bikora inyandiko n’ibiganiro birebana na politiki nubwo bamwe mu babiyobora atari abanyepolitiki.
Muri ibyo biganiro by’abanyarwanda b’impunzi, hatumirwamo abantu benshi bakora ubusesenguzi cyangwa batanga ibitekerezo bya politiki bigamije kubafasha kuzagera ku mpinduka ya politiki bifuza, baharanira guzatahuka mu gihugu cyabo bityo bakava muri ubwo buhunzi.
Nubwo ari byiza ko hariho ibyo bisakazamakuru byinshi bifasha abantu kumenya izo nkuru, dukunze ariko kubona bimwe muri byo bita umurongo w’itangazamakuru bikinjira mu buzima bwite bw’abantu bigamije guharabika no gusebanya, ibyo bikorwa bikaba ari nabyo bitanya impunzi zikabura bwa bumwe zifuza.
Kuri bamwe muri abo banyamakuru bagerageza gukora kinyamwuga, dukunze kubona batumira abantu bamwe ku ngingo zimwe ku maradios anyuranye no mu bihe bitandukanye. Impamvu yabyo irumvikana kuko ayo maradios yose adakurikirwa n’abantu bamwe.
Mu gihe impunzi zisaba abanyepolitiki ba opposition kwishyira hamwe kugirango bazazifashe gutahuka, nanone usanga abo banyamakuru nabo badashobora kwihuza kugirango bahurize hamwe ibyo bitekerezo by’abanyepolitiki n’abandi banyarwanda batumira mu biganiro byabo.
Niyo mpamvu muri uyu mushinga nemeza neza ko uko kwishyira hamwe kw’abanyamakuru kugirango bashyire hamwe ibitekerezo bya politiki binyuranye, ari bwo buryo bwizwa bwatuma abanyarwanda b’impunzi bava muri politiki ya opposition ibatanya hagati yabo. Ni byo byatuma bashobora kuganira ku bibazo by’ubuhunzi maze bakigira hamwe uko bazabusohokamo batarinze gutegereza abanyepolitiki ba opposition bananiwe gukora uwo murimo. Kubera ko badahuje idéologie politique, abo banyepolitiki nta mushinga wa politiki bahuriyeho washobora guhuza impunzi.
Ubwo buryo rero bwahuza ba bandi bakurikira ibyo binyamakuru kuko abayobozi babyo baba bishyize hamwe. Kwishyira hamwe kw’abanyamakuru hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo by’impunzi ariko ntibyabuza ibinyamakuru byabo gukomeza gukora uko bisanzwe. Nanone ariko, dukwiye kwemera ko ikinyamakuru kimwe kitashobora gukora impinduka cyonyine kabone nubwo cyakurikirwa n’abanyarwanda bose !
II. IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MU KAGA
Mu mwaka wa 2023, muri gahunda y’ubumwe bw’abanyarwanda y’uyu mushinga, mu biganiro nakoze kuri radio URUMURI natangaje igitekerezo cyo gushyiraho Umuryango w’ubumwe bw’impunzi kugirango uzazifashe gutahuka mu gihugu cyacu. Natabaje abanyamakuru mbasaba ko batangiza icyo gikorwa kubera ko abanyepolitiki bo mu mashyirahamwe ari mu buhungiro bise amashyaka bananiwe guhuza izo mpunzi.
Nanone tariki ya 2 Ukwakira 2025 ubwo nibutsaga ibyo biganiro natangarijemo icyo gitekerezo nabikusanyirije hamwe, natanze ubutumwa ngira nti : ABANYARWANDA B’IMPUNZI BISHYIZE HAMWE IMANA YABASANGA IBAFASHA GUHUNGUKA. Muri iyo nkomatanyabiganiro nifuzaga ko abatarabyumvise byose basobanukirwa neza n’ubwo butumwa. Nasobanuye ko abanyamakuru bari mu mwanya mwiza wo guhuriza abanyarwanda b’impunzi muri uwo muryango umwe, kugirango bashyire hamwe ibitekerezo byabo hagamijwe gushaka ibisubizo ku mpamvu zateye ubwo buhunzi mu mateka yose y’U Rwanda n’uburyo zavanwaho, maze ubuhunzi bukarangira burundu.
Ndashimira abamfashije gutangaza icyo gitekerezo nanone mbasaba gufatanya tugatabaza abo banyamakuru kugirango bahuze abanyarwanda b’impunzi mu biganiro bizabafasha gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo cy’ubuhunzi.
Kubera ko bamwe mu banyarwanda bongeye kunsaba kunonosora neza icyo gitekerezo, niyo mpamvu nkigarutseho ndetse mbaha n’urugero rw’abanyamakuru 2 nabo bemeza neza ko abanyarwanda b’impunzi bakwiye kwishyira hamwe batarinze gutegereza ko abanyepolitiki ba opposition aribo bazabahuza. Nubwo batavuga uburyo byakorwa, birumvikana ko abo banyamakuru nabo bashyigikiye ko ubumwe bw’impunzi ari bwo buzazivana mu buhunzi nkuko mbivuga muri ibyo biganiro nakoze muri 2023 ndetse mperutse kwibutsa nkuko maze kubivuga.
Tuzi neza ko ubusanzwe itangazamakuru ryigenga kuko ritagomba kugira aho ribogamira muri politiki. Bikunze ndetse kuvugwa ko, uretse n’inzego z’ubutegetsi nshingamategeko, nyubahirizamategeko n’ubucamanza (pouvoirs législatif, exécutif, judiciaire) zirimo abanyepolitiki, itangazamakuru naryo ari urundi rwego rwa 4 rw’abanyamakuru (4ème pouvoir de la communication). Abo nabo rero bafite ubushobozi n’ububasha bemererwa n’amategeko y’umwuga wabo, bwo kuba batumiza abantu abo ari bo bose kugirango baganire kuri icyo kibazo cy’ingorabahizi, kimwe n’ibindi byose.
Ni muri ubwo buryo bya bibazo by’amacakubiri bibuza abanyepolitiki b’impunzi kwishyira hamwe bizaba bibonewe ibisubizo kuko ibyo biganiro bitazayoborwa na bamwe muri bo, kubera ko ibyo bapfa ari imyanya y’ubutegetsi. Aho ibyo biganiro bihuza impunzi bizaba bitandukaniye n’ibyo abo banyamakuru basanzwe babatumiramo, ni uko noneho abo banyepolitiki batazaba baje kuganira kuri politiki y’amashyaka yabo. Nta mpamvu rero yagombye kuzatuma abo banyepolitiki b’impunzi bataza muri ibyo biganiro bishya kuko ikibazo cy’ubuhunzi kireba impunzi zose kandi n’ubundi bakaba basanzwe bitabira ubutumire bw’abo banyamakuru.
Ikindi kibazo cyaba kibonewe igisubizo ni icy’IHANGANA bamwe bita »intambara » hagati y’abanyepolitiki no hagati y’abayoboke b’amashyaka yabo, bose bari muri opposition mu buhungiro (opposition contre opposition), kuko aho kurwana n’ubuhunzi barimo kugirango babuveno, usanga bashyamirana hagati yabo nk’abarwanira ubutegetsi, nyamara bibagiwe ko nta gihugu bafite. Ibi binyibutsa bya bihe by’intambara ya 1990-1994 ubwo amashyaka ya politiki ya opposition yarwanyaga ubutegetsi nayo yageze aho agahangana ubwayo ashyamiranya abayoboke bayo, aho kubanza gushyira hamwe ngo batsinde iyo ntambara maze babone uko bashyikirana n’abayiteje bityo bavaneho impamvu zatumye batera igihugu cyabo.
Abanyarwanda b’impunzi rero muri iki gihe bari mu kaga kuko badafite intwaro y’UBUMWE kandi ariyo zikeneye gukoresha kugirango impinduka bifuza bazayigereho. Niyo mpamvu nshyigikiye ko abanyarwanda b’impunzi dukwiye gutabaza abanyamakuru tubasaba kwishyira hamwe kugirango bategura ibyo biganiro kuko ari byo bizavamo umushinga wa politiki uzaduhuza n’abanyarwanda bari mu gihugu cy’U Rwanda.
Uwo muryango w’ubumwe bw’impunzi z’abanyarwanda ntuzaba ari uwa politiki ya opposition igamije gufata ubutegetsi kuko impunzi zose zitari muri ya mashyirahamwe ya politiki yiswe amashyaka. Uwo muryango icyo uzaba ugamije ni ugutahuka kw’impunzi impamvu zose zateye ubwo buhunzi zimaze kuvaho.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bitavugwaho rumwe n’impunzi natekerejeho ko byakwigwa mu nama z’uwo muryango ni ibi bikurikira :
1. Niba intambara idashobora kuvanaho impamvu zitera ubuhunzi, izo mpamvu zavaho gute binyuze mu nzira z’amahoro ?
2. Nyuma yo kubona ko ingoma y’ubutegetsi bwa Repubulika itashoboye kuvanaho imwe mu mikorere mibi y’ingoma za Cyami na Gikoloni, indi ngoma y’ubutegetsi bubereye abanyarwanda yaba iyihe ? Ni uruhe Rwanda twifuza ?
3. Nyuma y’amahano menshi U Rwanda rwagushije, ubutabera bwigenga kandi kuri bose, ubumwe nyabwo ndetse n’ubwiyunge nyakuri bwagerwaho gute ? Urugero : ikibazo cy’imbabazi rusange abanyarwanda ntitukivugaho rumwe.
III. UBUHAMYA BW’ABANYAMAKURU 2 :
Kugirango iki gitekerezo kirusheho kumvikana neza, ngiye kubagezaho ibyo numvise mu kindi kiganiro cyakozwe n’abanyamakuru 2 bisa neza n’ibyo mvuga muri ibyo biganiro byanjye ku bumwe bw’impunzi.
Mu gihe nari ndi gutekereza uburyo uwo muryango w’ubumwe bw’impunzi wazatangizwa, mu minsi ishize nabonye kuri Youtube ikiganiro cyitwa »Intambara muri opposition » umunyamakuru SINKANGWA RUTERANA JEAN-LUC yagiranye n’undi munyamakuru NKUSI UWIMANA AGNES cyahise kuri chaîne youtube ya Radio UMURABYO TV tariki ya 13 Nzeri 2025.
Muri icyo kiganiro, ku byerekeye KWISHYIRA HAMWE kw’impunzi, NKUSI UWIMANA Agnès yagize ati :
Igihe cyose abanyepolitiki bo muri opposition batarishyira hamwe ngo bafatanye n’abanyarwanda bari hanze bakeneye gutaha rwose gutaha kwabo biragoye. Navuga ko bigoye kugeza ubungubu, ariko (kuko) mu gihe ziriya mpunzi z’abanyarwanda zizabasha kwishyira hamwe abo banyepolitiki bazagwa mu kimwaro, ….bazagera igihe nabo bigaye.
Umunyamakuru Sinkangwa Ruterana Jean-Luc yaramubajije ati :
Izo mpunzi ubona ari iki gisabwa kugirango zishyire hamwe, abo banyepolitiki babone ko zo zishyize hamwe kandi ari bo basabwa kugirango bishyire hamwe ngo baziyobore ?
NKUSI UWIMANA Agnès yamushubije atya :
IMPUNZI ICYO ZISABWA UYU MUNSI NI UKUBANZA KWIYAMBURA URIYA MWAMBARO WA OPPOSITION Y’IKINYOMA, OPPOSITION IRI KUBABESHYA, IRI KUBACURUZA, MU NYUNGU ZABO BANYEPOLITIKI. NIBAMARA KWITANDUKANYA N’IYO OPPOSITION N’ABANYEPOLITIKI BAVUGA KO BAYOBORA OPPOSITION KANDI ARI POLITIKI IRI MU NYUNGU ZABO, BO UBWABO BAKISHYIRA HAMWE, BAKIGANIRIRA KU KIBAZO CYABO BAKAGIHA UMURONGO BAKANITORAMO UMUNTU UGOMBA KUBAVUGIRA, HANYUMA BAGASHAKA UBURYO BWOSE BWO KUGANIRA N’ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI MU GIHUGU KUGIRANGO BABONE IGISUBIZO CYO GUTAHA, NI BWO IGISUBIZO NYAKURI BAZABA BAKIBONE CYA BURUNDU. NAHO KURINDIRA IGIHE ABANYEPOLITIKI BAZAGERA IGIHE BISHYIRA HAMWE BAKAGIRA ICYO BAZA KUBAKORERA NTABWO BISHOBOKA CYANE KO NAKWERETSE KO IGIHE BADAHUJE IDEOLOGIE BIDAKUNDA.
Umunyamakuru SINKANGWA RUTERANA Jean-Luc arongera ati :
ARIKO WA MUGANI ABANYARWANDA BAKWIYE GUKOMEZA GUSINZIRA NO KUGUMA MU BYO BARIMO NGO KUKO ABANYEPOLITIKI BANZE KWISHYIRA HAMWE BO UBONA NTACYO BAKORA KUGIRANGO BISHYIRE HAMWE BAREKE ABO BANYEPOLITIKI ?
NKUSI UWIMANA Agnès yamushubije agira ati :
ABATURAGE NI BO UBWABO BAHAGURUKIRA RIMWE. .. IGIHE BO UBWABO BAZISHYIRA HAMWE BAKAMENYA IKIBAZO BAFITE NIHO UBWABO BAZAHAGURUKIRA RIMWE BAKAMENYA UBURYO BAGANIRA BAGAFATA UMURONGO UMWE UZABAFASHA GUTAHA I KIGALI. BITARI IBYO, NTA MUNYAPOLITIKI WO HANZE AHA UFITE IDEOLOGIE DE LA NATION.
Ngayo nguko.
- Ndabona rero abanyamakuru Agnès na Jean-Luc bakwiye gufatanya n’abandi banyamakuru guhuriza impunzi mu biganiro kugirango bahoshe iyo »ntambara ya opposition » iri mu buhungiro. Aho ibiganiro bizabera ni bo bazahagena.
-
Mu rulimi rw’igifaransa baravuga ngo : »Du choc des idées jaillit la lumière ». Bisobanuye ko : »ibitekerezo bihuye bigakocorana bibyara urumuri ».
IV. URUGERO RWIZA RWO KWISHYIRA HAMWE
Nkuko nabivuze ntangira iki kiganiro, ndibutsa ko iki gitekerezo ari icy’Umushinga w’Amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI.
Uwo muryango mugali washinzwe tariki ya 10.12.2016. Mu cyerekezo cyawo ugamije guhuza imbaraga no gukorera hamwe kw’amashyirahamwe y’abanyarwanda atari aya politiki n’abandi bantu ku giti cyabo barimo n’abanyamahanga ; wiyemeza kurengera uburenganzira bw’abaturage n’inyungu zabo ; utanga ibisubizo ku bibazi birebana n’umubano, ubukungu, politiki n’umuco ku Rwanda, iby’ibanze bikaba ibyo kurangiza ubuhunzi hagamijwe kugarura ubumwe n’amahoro mu gihugu.
Iyo mpuzamashyirahamwe ifite intego yo kworohereza abanyamuryango bayo mu kurangiza intego bahuriyeho. Ibyo bituma ibikorwa byabo biyoborwa neza, mu gihe cya ngombwa, bikanatanga icyizere mu buryo bwo gukora bwihuse no mu bufatanye hakoreshejwe ibiganiro bihoraho kandi binyuze mu kwizerana nk’abanyagihugu. Muri ubwo buryo, iyi mishinga iyoborwa neza mu nyungu za Rubanda rwose.
Umuryango CASCR urengera kandi uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kujya mu gihugu cyabo cy’U Rwanda, kugituramo no kugisohokamo igihe bashakiye.
Birumvikana rero ko icyo gitekerezo kiri mu nzira imwe n’icyerekezo cy’uwo muryango CASCR kandi kikaba cyubahirije intego yawo.
Mboneyeho umwanya wo kumenyekanisha iyo mpuzamashyirahamwe mbwira abifuza gutafanya natwe ko bashobora gusaba kuba abanyamuryango. Dukeneye ndetse n’abandi banyamaku kuri iyi radio URUMURI. Mbaye mbashimiye.
Ibindi bitekerezo bya politiki birebana n’uburyo ubuhunzi bwarangira burundu, nabitangaje mu gitabo nise »RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » cyasohotse muri Mutarama 2022.
Mwakoze gukurikira iki kiganiro, mbifurije amahoro ahoraho.
IBIBAZO BIDASANZWE BICYEMURWA N’UMUTI UDASANZWE KANDI MPINDUKA NZIZA IKORWA N’IBITEKEREZO BISHYA.
