Amashyirahamwe n’amadini nayo yubaka demokarasi
Nifuje kwekerana uburyo amashyaka yonyine adashobora kwubaka demokarasi nyayo mu banyarwanda, kabone niyo yaba ashyize hamwe. Ntabwo ndwanya amashyaka, nta n’umunyepolitiki naka cyangwa runaka ndwanya, kuko ibyo bitari mu nshingano z’uyu mushinga. Ahubwo ndashaka kwunganira amashyaka nerekana ukuntu imwe mu mikorere yayo idashobora gutuma abanyarwanda bunga ubumwe. Bityo nkasobanura ubundi buryo bushya bushoboka, bwakwunganira ibikorwa […]