AGACA MU MATORA ya REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI kuva 1961 (5)

By | octobre 26, 2024

 

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, Ubwiyunge buyobowe n’amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi; Umushinga wigenga utabogamiye kuri Politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda Gakondo, n’ubutabera Mpuza-nungabantu.

Uyu munsi muri iki kiganiro kuri radio URUMURI ngarutse kubagezeho ubundi butumwa bw’abazito GatemeGahuruza na Gatuzaneza.

 

Mbere yo kubagezaho ubwo butumwa buri mw’ibaruwa ya 5 y’abo bazito ariko, nifuje kubibutsa ko muri uyu Mushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri ngamije gutanga ibitekerezo bya politiki bishya kuko nemera ko ari byo bikora impinduka nziza. Ibyo nkuze kubivuga iyo nsoza inyandiko n’ibiganiro ntangaza muri slogan y’uyu mushinga ngira nti : « IBIBAZO BIDASANZWE BICYEMURWA N’UMUTI UDASANZWE KANDI IMPINDUKA NZIZA IKORWA N’IBITEKEREZO BISHYA ». Ibyo bitekerezo bishya mbivana mu bushakashatsi nkora ku bwiyunge nyakuri kuva muri 2001.

Muri izo nyandiko n’ibyo biganiro rero, nta muntu n’umwe ntunga urutoki ngo mutere ibuye, cyangwa ngo muture indabo mushimagiza, kuko ibyo bitekerezo bya politiki mvuga bitureba twese abanyarwanda.

Ibyo bitekerezo bishya bigamije guhindura système politique y’igihugu cy’U Rwanda, ni ukuvuga imiterere, imyubakire n’imitegekere y’inzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi, kugirango ubwo bumwe n’ubwiyunge nyakuri tuzashobore kubugeraho. Nta mazina y’abantu mvuga mu nyandiko n’ibiganiro ntangaza. Iyo bamwe bitanguranwa bagirango ni bo navuze kandi ubwo butumwa mba nabugeneye abanyarwanda bose, ibyo mbifata ni nka wa mugani uvuga ngo «  (amagambo) abwirwa benshi hakumva bene yo » ! Birumvikana ko abo banyarwanda baba batarahinduka ! 

Nta mpinduka itagira ibitekerezo bya politiki kandi ntiwakora impinduka nziza nawe utabanje guhindukaKizito Mihigo nawe yagize ati : « mbere yo kwiyunga n’abandi banza wiyunge nawe ubwawe ». Ibitekerezo bya politiki bishyirwa mu BIKORWA n’ababyemera, MU NYUNGU RUSANGE z’abo bigenewe. Muri iyi gahunda y’UBWIYUNGE NYAKURI BW’ABANYARWANDA , ibitekerezo bishya ntangaza ni ibya politiki nshya nise : POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO.

Muri uyu mushinga mparanira rero ko U Rwanda rukwiye guhindura système politique ya Repubulika isanzweho kubera ko ifite  inenge nyinshi. Ni Repubulika Cyami-Gikoloni. Iyo mpinduka izaza ikosora ya yindi yavanyeho Ubwami hakimikwa iyo Repubulika tariki ya 28 Mutarama 1961. Iyo Repubulika nshya dukwiye guharanira nayise : REPUBULIKA YUNZE UBUMWE Y’URWANDA RWIYUNZE. Ibisobanuro birambuye mwabisanga mu bitabo 2 nanditse aribyo :

1. RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri

2. LUMIERE DU MONDE : Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité.

Nizere ko ibyo byumvikanye neza.

 

Reka noneho mbagezeho ibaruwa ya 5 uko yanditswe na GATEME, GAHURUZA na GATUZANEZA.

 

 IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BOSE BATUYE ISI (igice 5)  

 

IMPAMVU : AGACA mu MATORA ya REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI kuva 1961 (5) :  

 

KU BANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA MWESE BENE GIHUGU CY’U RWANDA  

BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU  

Turabaramukije kandi tubifurije amahoro !  

 

TWEBWE : abazito GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA  

Dukomeje kubandikira tubasaba ubufatanye muri iyi MPINDUKA NSHYA GAKONDO ya POLITIKI MPUZABANYARWANDA n’UBUTABERA MPUZABANTU GACANZIGO.

 

Mu mabaruwa 2 ya mbere twababwiye ko dushaka IBIGANIRO BIYOBOWE N’ABAHUZA MU BUTABERA GACANZIGO GAKONDO. Twabasobanuriye neza ABAHUZA dushaka abo aribo ndetse nubwo BUTABERA BUSHYA twifuza.

Mw’ibaruwa ya 3 twabagejejeho icyemezo cyacu cyo kuyoboka umuryango w’ABAZITO no kwimika INUMA Y’AMAHORO muri iyo GACANZIGO tukirukana AGACA GATANYA k’INYABUTATU. Twanababwiye kandi ko dushaka LETA NSHYA izashyiraho INZEGO NSHYA n’AMATEGEKO Y’UBWIYUNGE NYAKURI kugirango ubwo BUTABERA BUSHYA butangire gukora.

Mu  ibaruwa ya 4 twabagejejeho IMPURUZA isaba IBIGANIRO BYA POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO.

Muri iyi baruwa ya 5 turamagana abashaka guhindanya no guharabika abaharanira impinduka nziza, aho kugirango babe ari bo bahindura ibitekerezo byabo bitanya abanyarwanda.  Biragaragara ko abo barwanya impinduka nziza bumvise ko ari bo tubwira, nka wa mugani uvuga ngo « bavuga ibigoramye imihoro ikarakara ». Ibyo byerekana rero ko imyitwarire igoramye turwanya bayiyumvamo kandi ko badashaka kuyihindura. 

Politiki nyapolitiki ikorwa n’ibitekerezo ntikorwa n’ibitutsi kandi ntinakorwa no kwibasira no guharabika abatanga ibitekerezo byabo ku muntu wese waba atabyemera, aho kwerekana ibitekerezo afite bivuguruza ibyo abandi batanga bigamije impinduka, kugirango Rubanda yihitiremo ibyo ishaka. 

Muri iyi baruwa twateguriwe n’umuvandimwe wacu GATUZANEZA, turabagezaho rero nanone IMPUNGENGE duterwa no kuyoborwa n’amategeko ashyirwaho n’abategetsi batubahiriza UMUCO GAKONDO wacu. Ayo mategeko ashyirwaho hakurikijwe imico ya politiki mvamahanga kuva REPUBULIKA YAJYAHO TARIKI YA 28.01.1961.   Niyo mpamvu dusaba ko inzego z’ubutegetsi bw’iyo REPUBULIKA y’U Rwanda zikwiye guhinduka kugirango Umuryango Gakondo Nyarwanda (Société civile rwandaise) nawo ujye mu nzego zishyiraho amategeko y’igihugu.

 

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ;

 

  • Kubyerekeranye n’INZEGO Z’UBUTEGETSI

Tumaze kubona ko REPUBULIKA yasimbuye UBWAMI kubera imiyoborere mibi y’ubutegetsi bw’iyo ngoma ya Cyami;

Tumaze kubona ko ubwo butegetsi bwa Repubulika butakosoye amwe mu makosa y’UBWAMI ndetse ahubwo nabwo bugakora andi mahano arenze urugero ;

Tumaze kumenya ko AGACA GATANYAMIRYANGO ari ko kacuritse POLITIKI GAKONDO Y’URWANDA RWA GASABO gakoresheje indi POLITIKI GATANYA y’ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA MUKOLONI mu binyoma bye yise ngo ni « ethnies » kugirango atanye abanyarwanda maze abone uko abategeka ;

Dushingiye ku byo twiboneye n’ibyo twiyumviye mu mateka y’iyo REPUBULIKA MVAMAHANGA kuva yajyaho kugeza ubu;

 

TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA.;

 

Dusanga muri iyo Repubulika y’amashyaka abayobozi bayo barakoze amahano menshi adakwiye kwihanganirwa, amwe muri yo akaba ari aya akurikira:

- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka ya politiki bishe kandi bicisha abanyamahanga n’abanyarwanda benshi batagira ingano mu gihugu cy’Urwanda ndetse no mu mahanga;

- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka ya politiki bayoboye ibikorwa byo gusenyera abanyarwanda;

- Iyo Repubulika y’amashyaka yirukanye abanyarwanda mu gihugu cyabo ibacira mu mahanga bahinduka impunzi;

- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka, bayobowe n’AGACA GATANYAMIRYANGO, bashyize imbere politiki ya MUKOLONI yo gutanya, guteranya no gusumbanya abanyarwanda bakoresheje ingirwamoko y’Inyabutatu-cyami-Gikoloni.

 

Ni kubera izo mpamvu dusanga iyo REPUBULIKA igomba guhinduka maze ikubakwa bundi bushya mu buryo buberanye na GAKONDO Y’ABANYARWANDA, bityo amashyaka ya politiki akamburwa izo ngufu yakoresheje nabi ikora ayo mahano.

Ni nayo mpamvu TWE twiyemeje kuyoboka indi politiki nshya MPUZABANYARWANDA GAKONDO y’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP.

 

TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA.

 

Nanone

Tumaze kubona ko amategeko y’igihugu cy’Urwanda ashyirwaho hakurikijwe gusa uburyo mvamahanga bw’ayo mashyaka tumaze kuvuga; 

Tumaze kubona rero ko Umuryango Gakondo w’abanyarwanda ari wo Société civile rwandaise (mu rulimi rw’igifaransa) nta jambo ugira mu gushyiraho ayo mategeko kuko nyine nta myanya ugenerwa mu Nteko nshinga amategeko;

Tumaze kumenya ko hari bamwe mu banyepolitiki no muri iki gihe tugezemo badashaka kwirukana AGACA GATANYAMIRYANGO kabacamo ibice nkuko twabibasabye mw’ibaruwa ya 4 duherutse kubandikira;

Tumaze kumenya ko nanone bamwe muri abo banyepolitiki batinya ibitekerezo bishya bya Politiki Mpuzabanyarwanda Gakondo bigamije gushyiraho inzego nshya za Leta nshya;

Tumaze kumenya ko bamwe muri abo banyepolitiki bakomeje gucamo abanyarwanda ibice bibasumbanya, bakabateranya kugirango basubiranemo bakoresheje ka GACA GATANYAMIRYANGO, ibyo bikorwa bikaba bibangamiye ubwiyunge nyakuri bwabo ;

 

  • DUSANZE KU BYEREKERANYE N’AMATORA Y’ABATEGETSI 

 

- Muri iyo Repubulika nta matora y’abategetsi yigeze abaho abanyarwanda bose bari mu gihugu kuko igihe cyose ayo matora yakozwe abanyarwanda benshi bari hanze y’igihugu baragizwe impunzi;

- POLITIKI GATANYA YA MUKOLONI ISHINGIYE kw’isura y’umubiri w’abanyarwanda ariyo yakomeje kuyobora ICYISWE AMATORA Y’ABATEGETSI B’IGIHUGU CY’U RWANDA kuva REPUBULIKA yajyaho tariki ya 28/01/1961 kugeza ubu.

 

  • DUSANZE KU BYEREKERANYE N’AMATORA Y’AMATEGEKO Y’IGIHUGU 

UMURYANGO GAKONDO NYARWANDA UGOMBA KUGIRA IMYANYA MU NTEKO ISHINGAMATEGEKO KUGIRANGO ABATURAGE BAGIRE UBURENGANZIRA BWO KWISHYIRIRAHO AMATEGEKO BATANYUZE KU MASHYAKA MVAMAHANGA.

 

  • KUBERA IZO MPAMVU ZOSE :

 

TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA

MURI IYI MPINDUKA YA POTILITI MPUZABANYARWANDA GAKONDO;

 

TWONGEYE GUSABA, MWESE ABANYARWANDA IBI BIKURIKIRA :

- 1° GUFATA ICYEMEZO CYO KUVANAHO REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI NO GUHINDURA INZEGO Z’UBUTEGETSI BWAYO KUGIRANGO IMPUNZI ZITAHE BITYO NAZO ZIGIRE UBURENGANZIRA BUNGANA N’UBW’ABARI MU GIHUGU. BUMWE MURI UBWO BURENGANZIRA NI UBWO KWEMERERWA GUHATANIRA IMYANYA Y’UBUTEGETSI NO GUSHYIRAHO ABATEGETSI MURI REPUBULIKA NSHYA. BITYO GUTORA ABATEGETSI N’AMATEGEKO BIKABANZIRIZWA NO GUTAHA KW’IMPUNZI ZOSE.

- 2° GUTANGIZA IBIGANIRO BIGAMIJE KWUMVIKANA UBURYO IZO NZEGO NSHYA Z’UBUTEGETSI ZABA ZUBATSE

- 3° GUTANGIZA IBIGANIRO BIGAMIJE GUSENYA NO GUSEZERERA BURUNDU POLITIKI Y’INYABUTATU NGIRWAMOKO CYAMI-GIKOLONI GATANYA GATERANYA

 

Mu gihe tugitegereje iryo HINDUKA RYA REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI N’ISHYIRWAHO RYA REPUBULIKA YUNZE UBUMWE, tubaye tubashimiye ubushake n’umurava mugiye gushyira muri ibyo bikorwa BISHYA by’IMPINDUKA mu GIHUGU CY’URWANDA NO MU MURYANGO NYARWANDA.

Mwari kumwe natwe GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA, abayoboke b’Umuryango w’ABAZITO.

 

Mugire amahoro ahoraho !

 

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *