Umwanzuro w’inyandiko : « AGACA mu MATORA ya REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI kuva 1961 » (ibice 5)
Kuva Repubulika y’URwanda yajyaho tariki ya 28.01.1961, abanyepolitiki bo mu mashyaka mvamahanga ndetse n’abasilikari bishyizeho bakigira abanyepolitiki ntibigeze bacyemura neza ibibazo abanyarwanda bari bafiye mu butegetsi bw’ingoma ya Cyami.
- Iyo Repubulika yatanyije abanyarwanda kuko kuva mu bihe by’imyivumbagatanyo (révolution) yo muri 1959 yari igamije kuvanaho Ubwami kugirango himikwe iyo Repubulika, abanyarwanda batahwemye gusubiranamo no kuryana mu gihugu ;
- Iyo Repubulika y’amashyaka yirukanye abanyarwanda mu gihugu cyabo ibacira mu mahanga bahinduka impunzi;
- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka ya politiki bishe kandi bicisha abanyamahanga n’abanyarwanda benshi batagira ingano mu gihugu cy’Urwanda ndetse no mu mahanga;
- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka ya politiki bayoboye ibikorwa byo gusenyera abanyarwanda no kubanyaga imitungo yabo;
- Abayobozi ba Repubulika n’amashyaka, bayobowe n’AGACA GATANYAMIRYANGO, bashyize imbere politiki ya MUKOLONI yo gutanya, guteranya no gusumbanya abanyarwanda bakoresheje ingirwamoko y’Inyabutatu-cyami-Gikoloni.
Kubera izo mpamvu zose n’izindi tuzakomeza kwerekana ;
Twebwe GATI GATEME, GAHURU GAHURUZA na GATUZA GATUZANEZA ;
Dusanze iyo Repubulika Cyami-Gikoloni igomba kuvaho.