Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, ndabaramukije. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza.
Muri uyu mwaka w’2026 turizihiza ku nshuro ya 65 isabukuru y’ubutegetsi bwa Repubulika y’U Rwanda yimitswe tariki ya 28 Mutarama 1961 ivanyeho Ubwami. Ubwo butegetsi bushya ariko ntibwashoboye kubanisha neza kandi hamwe abanyarwanda bose, kuko nabwo hari benshi bwagize impunzi ndetse kurusha ubutegetsi bwa Cyami na gikoloni.
Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) natangije muri 2001 wiyemeje guharanira ko ubwo buhunzi bw’abanyarwanda burangira burundu. Ibyo bizashoboka ariko igihe abahunze ubutegetsi bwa Leta y’U Rwanda bazemera kwishyira hamwe mu MURYANGO UMWE W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, bakarwanya ibyabateye guhunga, kuko ari bwo »Imana izabasanga » ikabavana muri ubwo buhunzi.
Nifurije abanyarwanda b’impunzi mwese gufatanya no guhuza imbaraga muri uwo muryango kugirango tugire ingufu zo kubona ibisubizo ku bibazo byateye kandi bigitera ubwo buhunzi, binyuze mu biganiro. Niyo mpamvu kuva 2023 natangaje icyo igitekerezo nsaba ko abanyamakuru bakwiye kubera impunzi ABAHUZA muri ibyo biganiro. Dufatanye kubasaba kwitangira uwo mulimo mu nyungu rusange z’abanyarwanda.
Murakoze, muhorane Imana.