ITANGAZO N° 5/CASCR/2026 : IBITEKEREZO KU MASEZERANO Y’AMAHORO YASINYWE I WASHINGTON (U.S.A.) KUWA 4.12.2025 HAGATI Y’URWANDA NA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA CONGO (R.D.C) N’INGARUKA MU GUKEMURA IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA

By | février 2, 2026

ITANGAZO N° 5/CASCR/2026 RYO KUWA 31.01.2026  

IBITEKEREZO KU MASEZERANO Y’AMAHORO YASINYWE I WASHINGTON (U.S.A.) KUWA 4.12.2025 HAGATI Y’URWANDA NA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA CONGO (R.D.C) N’INGARUKA MU GUKEMURA IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA

 

Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CASCR) iratangariza abantu bose uko ibona amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’U Rwanda kuwa 4/12/2025. Tuboneyeho kandi umwanya wo kubifuriza mwese UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2026 ; uzababere uwo gufatanyiriza hamwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigali bya Afrika (GLR).

          1. Ibyo CASCR ishima ayo masezerano

Kubera ko abanyamuryango ba CASCR natwe dushyigikiye ko ibibazo by’intambara bikwiye kubonerwa ibisubizo mu mishyikirano n’ibiganiro, turashima igikorwa cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Prezida Donald Trump cyo gushaka guhagarika intambara yashojwe n’ingabo z’U Rwanda na M23/AFC[1] mu burasirazuba bwa RDC kugirango amahoro agaruke muri icyo gihugu, kuko iyo ntambara ikomeje guhitana abaturage benshi b’inzirakarengane, barimo abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda zihacumbikiwe.

CASCR irashima kandi ubushake bwa Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Prezida Félix Tshisekedi bw’uko iyo ntambara irangizwa mu buryo bwa politiki na diplomasi, hadakoreshejwe imbunda n’amasasu ngo icyo gihugu gitere indi ntambara ku baturage bo mu Rwanda.

Kubera ko Leta y’U Rwanda yemeye rero gusinya ayo masezerano, ntizongera kuvuga ko idafite abasilikare muri RDC.

          2. Impungenge kw’iyubahirizwa ry’amasezerano

CASCR ifite impungenge zikomeye nyuma yo kubona ko abakuru b’ibyo bihugu bibiri bihanganye byibura batigeze bahana ibiganza nk’ikimenyetso cy’urukundo no guhana amahoro. Abantu benshi bakurikiranye uwo muhango, kimwe natwe, bibajije niba Leta y’U Rwanda na M23/AFC bazubahiriza ayo masezerano, kuko kuyasinya ubwabyo bitavuze kurangiza intambara.

Abantu bagize izo mpungenge ariko ntibatinze kubona igisubizo kuko Leta y’u Rwanda n’iyo mitwe M23/AFC bagabye ibitero ku mujyi wa UVIRA mu gihe na nyuma y’uko ayo masezerano asinywa kugeza n’uyu munsi, bica abaturage benshi b’inzirakarengane ndetse abandi bavanwa mu byabo. Ibi ni ibimenyetso byerekanye ko Leta y’U Rwanda yari mu macenga yo kujijisha ngo ibone uko ifata uwo mujyi wa Uvira. Ni nako byagenze, kuko ndetse izo ngabo zashatse no gukomeza kwinjira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ariko iyo Leta ifatanyije n’abaturage bayo barazikumira.

Uretse n’icyo gikorwa kigayitse kigaragaza kutubahiriza ayo amasezerano, kuba cyarabaye ku munsi Isi yose yizihizaga isabukuru y’itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu (Déclaration Universelle des Droits de l’Homme), nabyo byerekana ko zishaka gukomeza guhonyora amahame y’iryo tangazo. Tuributsa ko, ndetse iminsi micye mbere y’umunsi w’isinywa ryayo masezerano, ingabo za RDF/M23 zagabye ibitero mu turere dutandukanye tw’amajyepfo ya RDC, kugirango azasinywe utwo turere natwo twarafashwe.

Ibyo bimenyetso byose birerekana rero ko abasilikare ba Leta y’Urwanda n’imitwe ya M23/AFC batagaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Kuyasinya babifashe nk’imikino kandi bibaha imbaraga zo gukomeza urugamba, mu gihe Leta ya Congo yo yakomeje kuyubahiriza no kuyashyira mu bikorwa.

Abanyamuryango ba CASCR ntiduhwema kwamagana ubwicanyi n’ibindi byaha bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorerwa abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda mu bice byafashwe n’iyo mitwe ya gisilikare muri RDC[2]. Ibyo bikorwa binyuranyije n’amahame tugenderaho. Umunsi umujyi wa UVIRA ufatwa, abanyamuryango ba CASCR twe twizihizaga isabukuru y’iryo tangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu n’iy’uwo muryango twashinze tariki ya 10.12.2016.

Turanenga cyane Leta y’U Rwanda n’imitwe ya M23/AFC ku bitero yagabye mu mujyi wa Uvira, no mu tundi turere mbere y’uko ayo masezerano asinywa mu gihe intumwa zose zari mu myiteguro yo kujya gusinyira ko intambara ihagarara, amahoro akagaruka mu karere k’ibiyaga bigali bya Afrika.

          3. Ibyo CASCR inenga amasezerano

Icyo abanyamuryango ba CASCR tunenga ayo masezerano rero ni uko imiryango irengera uburenganzira bw’impunzi z’abanyarwanda itatumiwe mu biganiro byatumye agerwaho. Kandi nyamara abategetsi ba Leta y’U Rwanda bavuga ko ngo barwana ku mutekano w’icyo gihugu kugirango abanyarwanda b’impunzi zo muri FDRL[3] bari muri Congo batawuhungabanya.

Ku ruhande rwa USA, biraboneka ko icyo gihugu gikurikiranye inyungu zacyo zo kwiyegurira amabuye y’agaciro no gukomeza gufatanya na Leta y’U Rwanda n’iya Qatar mu bucuruzi bwayo, ikibazo cy’impunzi ikaba atari cyo yitayeho mbere ya byose. Ni yo mpamvu twe muri Sosiyete sivile nyarwanda tubona ko mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, ikibazo cy’impunzi z’abanyarwarwanda ndetse n’abaturage ba Congo kigomba kwitabwaho cyane. Turasaba impande zose zasinye ayo masezerano, kureba uko ikibazo cy’izo mpunzi nacyo kibonerwa ibisubizo burundu.

Amasezerano yo kuwa 4.12.2025 ntagaragaza uburyo bwo gukurikirana no guhana abagize uruhare rwo kwica no guhohotera inzirakarengane z’abaturage ba RDC n’impunzi z’abanyarwanda zihari, nkuko akanama gashinzwe umutekano ka ONU kabyemeje.

Ku ruhande rwa Leta ya RDC, icyo gihugu gikeneye byihutirwa gusubirana ubusugire bw’imipaka yacyo no kutavogerwa. Iyo Leta ikwiye gusaba USA ko amabuye acukurwa ku butaka bwayo ari naho ayungururirwa, aho kujyanwa mu Rwanda, igihe cyose ibyo bihugu bitariyunga by’ukuri ngo bigirane igihango cyo kudaterana (intambara). Mu bushishozi bwayo, Leta ya RDC ikwiye kureba neza icyo USA igamije no kuyisaba ibyo igomba kushyira mu bikorwa ku buryo bugaragara.

          4. Ibyo CASCR isaba ko bikorwa

Kubera ko muri ayo masezerano impunzi z’abanyarwanda nta mwanya zayahawemo ngo zivuge akarengane kazo kandi abategetsi b’U Rwanda ari zo bitwaza bavuga ko ngo zihungabanya umutekano w’icyo gihugu, abanyamuryango ba CASCR turasaba ibi bikurikira :

1° Leta y’U Rwanda n’iya Repubulika Iharanaira Demukarasi ya Congo (RDC) zigomba guha umutekano uhagije impunzi z’abanyarwanda no gutegura uburyo bwo kuzatahuka mu mahoro n’ubwisanzure mu gihugu cy’U Rwanda, nta mananiza kandi nta mpaka zibayeho.

2° Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), umuhuza w’impande zombi, nyuma yo kubona ko Leta y’Urwanda na M23/AFC batubahiriza ayo masezerano, ikwiye kwumva noneho ijwi ry’abanyarwanda  b’impunzi kugirango ibafashe gutahuka, igategeka Leta y’U Rwanda kuvanaho impamvu zose zitera ubuhunzi, kuko kuba mu gihugu cyabo ari uburenganzira bwabo ndakuka. Abanyamuryango ba CACSR turamagana ibinyoma bya Leta y’U Rwanda n’imitwe ya M23/AFC byo kuvuga ko yavuye mu mujyi wa UVIRA, kuko ibyo ari uburyo bwo kujijisha amahanga. Leta ya USA irasabwa rero gutegeka M23/AFC kuva aho bafashe hose ku ngufu (Uvira, Goma, Bukavu n’ahandi) nta yandi mananiza ashyizwemo.

3° Turasaba imiryango nyarwanda yose n’imiryango mpuzamahanga iregengera uburenganzira bwa muntu, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, abanyamakuru n’abandi baharanira demukarasi muri Sosiyete sivile, GUFATANYA natwe mu bikorwa by’uyu muryango CASCR kugirango DUHUZE IMBARAGA ZACU, DUKORERE HAMWE bityo TUGIRE INGUFU zo kurengera abenegihugu cy’U Rwanda aho bari hose ndetse n’impunzi by’umwihariko cyane cyane izo muri RDC zikomeje kubuzwa umutekano kubera intambara ziri muri icyo gihugu kuva muri 1996.

Bikorewe mu Bubiligi

INAMA Y’UBUYOBOZI YA CASCR


[1]   M23 : Mouvement du 23 mars.  AFC : Alliance du Fleuve Congo

[2]   ITANGAZO N° 2/CASCR/2025 ryo kuwa 20/03/2025 ryamagana ubwicanyi ingabo za RDF (RWANDA DEFENCE FORCES) zifatanyije n’umutwe wa M23 zikomeje gukorera abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda bahungiye muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (RDC) guhera muri 1994.

[3]   Front Démocratique de Libération du Rwanda

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *