Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, ndabaramukije. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza.
Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) mpagarariye wiyemeje kurengera impunzi z’abanyarwanda kugirango ubuhunzi bwabo burangire burundu. Ibyo ariko ntibyashoboka izo mpunzi nazo zitemeye kwishyira hamwe mu muryango umwe wazihuza. Ni ukuvuga UMURYANGO W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA. Ni muri ubwo buryo rero UBUMWE bwazo buzazivana mu buhunzi, kuko « abishyize hamwe Imana irabasanga ».
Kubera izo mpamvu, umwaka wa 2026 utubere UMWAKA W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA KU ISI YOSE. Muhorane Imana.