Gahunda y’ibyaganiriweho n’abatumirwa :
1. Ijambo ryo gutanga ikaze / umunyamakuru n’umuyobozi w’ibiganiro : Emmanuel Senga
2. Turizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umunsi mpuzamahanga w’impunzi / Aloys Musomesha (umuyobozi wa CASCR) yagize ati :
« Tariki ya 20 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wagenewe impunzi kw’Isi yose, washyizweho n’Umuryango wAbibumye (ONU). Nkuko bitangazwa n’Ishami ry’uwo muryango rishinzwe impunzi – Agence des Nations Unies pour les réfugiés - Uwo munsi Mpuzamahanga w’Impunzi watangiye kwizihizwa ku isi yose kuri iyo tariki mu mwaka wa 2001 ubwo hizirizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’Amasezerano yo mu 1951 yerekeye impunzi. Wari warabanje kwitwa Umunsi w’Impunzi w’Afurika mbere y’uko Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iwugira ku mugaragaro umunsi mpuzamahanga mu Kuboza 2000 (2).
Kuri iyi sabukuru y’imyaka 25 y’umunsi mpuzamahanga w’impunzi (20.06.2026), Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda CASCR twifuje kuzirikana no gushimira abantu bafite ibikorwa bifasha impunzi z’abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi. Muri abo harimo abanyamahanga batwakiriye bakanadufasha, ndetse n’abanyarwanda baharanira uburenganzira bw’izo mpunzi bazivugira, bazivuganira kandi bashaka ibisubizo ku bibazo zifite.
Kimwe muri ibyo bibazo bikomeye ibindi byose bishingiyeho ariko, ni icyo kuba izo mpunzi twarabujijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyacu. Dukwiye rero kushakira hamwe ibisubizo kuri icyo kibazo cy’ingutu, duharanira kuzasubira mu Rwanda rwatubyaye. Ngiyo impamvu twifuje guhuza abatumirwa bacu kugirango dufatanye kwizihiza uwo munsi banadusobanurira ibyo bakora, ndetse tunarebere hamwe uburyo izo mpunzi zagira ubumwe, maze tugahuza ibikorwa byazo ».
3. Ibikorwa bya comité (CSPR) ikurikirana ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda n’ingaruka za clause de cessation ku mpunzi z’abanyarwanda / Niyibizi Michel na Rutihunza Théobald.
4. Uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwumva ibibazo by’igihugu cyacu aho bari mu buhungiro / Umuyobozi wungirije wa CASCR : Stany Rwandarugali
5. Ese impunzi zo muri Congo Kinshasa zitandukaniye he n’izindi mpunzi ? / Marie Odille Umutesi : umuyobozi wa SOS REFUGIES
6. Ibikorwa bya Bamukunde Foundation mu Nkambi ya Mahema muri Zambiya / Aimée Bamukunde
7. Ibibazo by’impunzi muri Afrika / Joram Siborurema : umuyobozi wa Association des Réfugiés Rwandais en Afrique (ARRA)
8. Umwanya w’impaka n’ibitekerezo / Emmanuel Senga
9. Ijambo risoza / Aloys Musomesha.