Banyarwandakazi, banyarwanda b’impunzi mwese,
Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni Musomesha Aloys ubasuhuza.
Mw’izina ry’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda-CASCR mbereye umuyobozi, nifuje kubagezaho ubu butumwa ngira nti : »Ubumwe bw’impunzi z’abanyarwanda ni intangiliro y’impinduka nziza ».
Kimwe mu bibazo biremereye impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi zifite, ni ukwibaza icyo zakora kugirango zibone uburyo bwo gusubira mu Rwanda rwatubyaye. Niyo mpamvu, ku birebana n’ibikorwa biharanira impinduka yo kuva mu buhunzi, impunzi zikwiye gushyira imbere ibyo zifatanyije kuruta iby’umuntu wenyine ku giti cye. Impunzi zose ntizatahuka zidashyize hamwe, kandi URwanda ntiruzagira amahoro zikiri hanze.
Guhera 1994, abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda bari mu buhungiro basabwe kenshi guhuza impunzi ngo zitahuke ariko ntibabishoboye, kubera impamvu za politiki zinyuranye. Nyamara impunzi zirababaye kandi zirambiwe ubuhunzi. Imyaka ibaye myinshi.
Ubumwe bw’impunzi si ugukorera hamwe kw’amashyirahamwe ya politiki ari mu buhungiro, cyangwa gukorera hamwe kw’amashyirahamwe ya sosiyete sivili n’iyo miryango ya politiki kandi badahuje intego, cyane ko impunzi zose zitari muri ayo mashyirahamwe ya politiki cyangwa aya sosiyete sivili.
Ubumwe bw’impunzi kandi si ukwishyira hamwe kw’abo banyarwanda hashingiwe kuba ari abahutu n’abatutsi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda nkuko bamwe babivuga. Iyo politiki ya Gahutu na Gatutsi yakoze amahano menshi kuva kera kugeza n’ubu ntishobora guhuza no gutahura impunzi kandi ari yo yatanyije abenegihugu.
Ibyo byose abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda-CASCR barabyitegereje, bashaka uburyo haboneka ikindi gisubizo. Niyo mpamvu kuva muri Kamena 2026 batangije igikorwa cyo guhuriza mu biganiro, kuri radio URUMURI y’uwo muryango, abanyarwanda bo mu buhungiro bafite ibikorwa birengera impunzi kugirango bashakire hamwe umuti wo gukemura bimwe mu bibazo by’impunzi, cyane cyane icyokubona inzira yo gutaha i Rwanda mu bwisanzure.
Nongeye gushimira cyane abakomeje kuza muri ibyo biganiro, ndarikira kandi n’abandi kubyitabira, yaba imiryango y’impunzi n’abantu ku giti cyabo bashishikajwe no gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda. Namwe rero abatashoboye kuboneka mu biganiro byahise, mwashaka umwanya wo kuza gutanga ibitekerezo byanyu no gushyigikirana mu biganiro bitaha, kuko abishyize hamwe bajya inama Imana irabasanga. Biracyakomeza ! Mbahaye ikaze murisanga kandi mbaye mbashimiye.
MUSOMESHA Aloys
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda – CASCR