Umushinga DVJP – Dusesengure umugani « Umwami ntiyica hica Rubanda ».
Muri politiki, ABANYARWANDA dukunze gushakira ibibazo n’ibisubizo byose ku banyepolitiki bari kw’isonga mu butegetsi bukuru bw’igihugu cyangwa ku banyamahanga b’abazungu. BITERWA N’IKI ? Ku ngoma zose, twakwunze kwumva abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagira bati: Umukuru w’igihugu kanaka n’abagize AKAZU ke bavuye ku butegetsi maze twe n’ishyaka ryacu tukabasimbura, impundu zavuga, igihugu kigatemba amata n’ubuki. Abashyigikiye uwo mukuru w’igihugu uri […]