Niduharanire ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko
Mu kiganiro n’inyandiko nise « Ni iyihe mpinduka izacyemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda » narangije mvuga ko abanyarwanda bari muri Sosiyete sivili bakwiye kwunganira abanyepolitiki mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu zirebana n’imilimo bakora irengera inyungu rusange z’abanyarwanda, kugirango bazashobore gusohoza intego yo guhuza no kubanisha neza abanyarwanda bose mu gihugu cyabo, kuko abanyepolitiki bo mu mashyaka batashoboye kuyisohoza. Narangije ngira nti: « Iyo mpinduka […]