Impuzamashyirahamwe CASCR yamaganye ubwicanyi n’ibindi byaha bikorwa na RDF/M23 muri RDC

By | mars 22, 2025

IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (C.A.S.C.R)

Collectif des Associations de la Société Civile Rwandaise

Collective of Rwandan Civil Society Associations

15, rue des Dardanelles, 4800 Verviers, Belgique

E-mail : ccscr.cadredeconcertation@gmail.com

ITANGAZO N° 2/CASCR/2025

 

IMPAMVU: KWAMAGANA UBWICANYI INGABO ZA RDF (RWANDA DEFENCE FORCES) ZIFATANIJE N’UMUTWE W’ITERABWOBA WA M23 ZIKOMEJE GUKORERA ABANYEKONGO N’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA BAHUNGIYE MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA CONGO (RDC) GUHERA MU MWAKA WA 1994.

Twebwe abanyamuryango b’IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (CASCR) tubabajwe n’ubwicanyi ndengakamere no guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu bikomeje gukorerwa abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’impunzi z’abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1994, bikozwe n’ingabo za Leta y’u Rwanda hamwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 ; kandi ibyo byaha tubyamaganye twivuye inyuma.

1. Twamaganye ubwicanyi n’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu muri RDC

Izo ngabo zimaze kwigarurira imijyi minini harimo uwa Sake, Goma, Bukavu, zikaba zototera n’indi mijyi iyegereye, aho umugambi wazo wa mbere ari ugutsembatsemba abaturage baho badashyigikiye ayo marorerwa. Muri ubwo bwicanyi, izo ngabo zakomeje kwibasira cyane inzirakarengane z’impunzi z’abanyarwanda, zikajijisha zibeshya amahanga ko ngo zibakurikiranye nk’abanyabyaha bo mu mutwe wa FDLR1, ngo basize bakoze itsembabwoko ry’abatutsi mu Rwanda, nkuko bitangazwa n’bavugizi b’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Nkuko abaturage bo muri utwo turere bakomeje kubisobanura batabaza, binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, ayo marorerwa yemezwa na za raporo zinyuranye kandi zuzuzanya z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kubungabunga amahoro, hamwe na raporo zakozwe n’impuguke za Loni n’imiryango iyishamikiyeho ndetse na guvernema ya RDC. Izo raporo zose zigaragaza muri rusange ko abantu benshi batuye muri utwo turere bari gutsembatsembwa, ko nko mu gace ka Goma konyine abantu barenga 3.000 bishwe, ndetse abarenga ibihumbi 70.000 bavanywe mu byabo (Schwikowski, 2025)2.

Izo raporo zikomeza kandi kugaragaza ko abo basirikare ba Leta y’u Rwanda (RDF) hamwe na M23, batari kwica gusa ahubwo banafata abagore ku ngufu, bakanarigisa abenshi mu bagabo kubera ko bahatirwa kwinjira mu ngabo zabo bakanga, ndetse bakanabasahurira imitungo yabo mu Rwanda. Mu turere bigaruliye, abo basirikare banambura amasambu abaturage maze bakayatuzamo imiryango ya bene wabo n’abandi bemeye kubayoboka.

2. Tubabajwe n’uko uburenganzira bw’impunzi z’abanyarwanda muri RDC butubahirizwa

Abanyamuryango b’IMPUZAMASHYIRAHAMWE CASCR tubabajwe kandi n’uko imilyango mpuzamahanga nka ONU ubwayo, ishami ryayo ryita ku mpunzi (UNHCR)3, hamwe n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikorera muri icyo gihugu, idashaka gutangaza ibikorwa bibi bikomeje gukorerwa izo mpunzi z’abanyarwanda by’umwihariko. Dukomeje kwibaza impamvu iyo miryango ikomeza gufunga amaso n’amatwi no kwicecekera ! Kuki amategeko arengera izindi mpunzi ku isi adakoreshwa mu kurengera izo mpunzi z’abanyarwanda zitagira kivulira nkaho zikwiye kwamburwa uburenganzira bwazo bw’impunzi ?

Ibyo bikorwa byose byo kwica, abo bicanyi bari basanzwe babikora mu turere bari barigaruriye, ariko aho bamariye gufata imijyi ya Goma na Bukavu, bahise bahiga bukware izo mpunzi z’abanyarwanda, zari zarahungiye mu mashyamba. Uretse amakuru macye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no ku muryango wa Croix Rouge werekana amafoto y’imirambo myinshi y’abantu biciwe muri utwo turere, igahambwa bushinyaguzi, iyo miryango nta kindi itangaza.

Umuryango w’abibumbye (ONU) ubereyeho kubungabunga amahoro n’uburenganzira bwa buri wese, haba mu gihugu cye kavukire atuyemo, cyangwa aho yaba acumbikiwe nk’impunzi mu gihugu icyo aricyo cyose, nta vangura iryo ari ryo ryose ugendeyeho. Ntabwo uwo muryango uri muri Congo kurebera ubwicanyi buri kuhabera, ariyo mpamvu udakwiye kwemera ko impunzi zicwa n’izo ngabo uko zishakiye, nta kirengera.

Dukurikije ko ibyo byaha bikomeje gukorerwa abo banyekongo n’impunzi z’abanyarwanda kugeza n’iki gihe, tuboneyeho kwibutsa no gusaba uwo muryango w’abibumbye (ONU), imiryango ikorera mu karere k’iburasirazuba bwa RDC ndetse n’ibihugu biharanira amahoro muri ako karere, kutirengagiza ko impunzi z’abanyarwanda zikeneye umutekano no kwitabwaho nk’izindi mpunzi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga arengera impunzi ku isi. Kubera ko umutekano mu Rwanda kugeza n’uyu munsi ukiri kure, izo mpunzi ntizishobora gutahuka ku bushake bwazo kubera ko umutekano wazo mu gihugu utizewe, kandi ko zikomeza guterwa ubwoba n’abayobozi b’Urwanda bakomeje kuzitwerera amazina aziharabika no kuzita abanzi b’igihugu aho gukosora imiyoborere mibi yabo.

3. Ibikorwa bisabwa n’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CASCR)

Kubera izo mpamvu zikomeye zijyanye no gukomeza gutsembatsemba inzirakarengane z’abaturage ba Congo n’impunzi z’abanyarwanda zituye muri utwo turere:

1° IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (CASCR) irasaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gutegeka Leta y’u Rwanda na M23 guhagarika intambara no kureka kuvogera igihugu cy’abaturanyi cya Congo (RDC), guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi no kwangiza ibikorwa remezo, guhungabanya umutekano w’abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda ndetse n’ibidukikije, kandi abakoze ibyo byaha bakabiryozwa, kugirango umutekano ugaruke muri icyo gihugu.

2° CACSR irashima intambwe imaze guterwa, ibyemezo n’imyanzuro byafashwe n’Imiryango mpuzamahanga hamwe n’iyo mu karere UA, EAC, SADC, kimwe n’ibihugu byahagurukiye kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC nta kubogama no kwegeranya inkunga za ngombwa zo gutabara izo mbabare z’ibitambo muli buliya bugizi bwa nabi.

3° CASCR irasaba by’umwihariko :

  • Umuryango w’abibumbye (ONU) n’indi miryango yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu ikorera muri RDC, gukurikiranira hafi ubwo bwicanyi ingabo za RDF na M23 ziri gukorera izo nzirakarengane (Abaturage ba Congo n’impunzi z’Abanyarwanda) kugirango hakorwe anketi, maze abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bose cyane cyane abayobozi bo hejuru b’izo ngabo bashyikirizwe inkiko, kandi bahanirwe ibyaha bakoze.

  • Leta ya Congo gukomeza kubungabunga umutekano w’impunzi z’abanyarwanda yakiriye kuva muri 1994 zihunze ubwicanyi ndengakamere bw’ingabo za FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais) tunayishimira kwubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’izo impunzi.

  • Ingabo z’Umuryango w’abibumbye (Monusco), iz’umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu bya Tanzania, Afrika y’Epfo, Malawi n’igihugu cy’Uburundi ziri mu muri Congo gukomeza ibikorwa byiza by’ubutabazi kugirango amahoro aboneke muri icyo gihugu no mu karere k’ibiyaga bigali ; ndetse no gufatanya kurinda izo mpunzi z’abanyarwanda, n’abaturage ba Congo bakomeje kwicirwa ubusa no guhohoterwa.

  • Abagize imiryango ya Sosiyete sivili n’impirimbanyi (activistes) bavugira kandi bakarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho baherereye hose ku Isi (nka Société civile yo mu Rwanda na  »Societe civile du Sud Kivu » yo muri RDC) kwongera ijwi ryabo ku ryacu, muri iki gikorwa cyo kwamagana kariya karengane ndengakamere.

Bikorewe mu Bubiligi kuwa 20 Werurwe 2025

 

INAMA Y’UBUYOBOZI YA CASCR4

ABANYAMURYANGO

1) Initiative HUMURA (Belgique) 2) CLIIR : Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (Belgique) 3) Projet-DVJP: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon (Belgique) 4) RIPRODHOR : Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (France) 5) Justice et Réconciliation, ASBL (Belgique) 6) Stichting Tolerantie Benimpuhwe (Pays-Bas) 7) Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (Royaume-Uni) 8) IBUKABOSE RENGERABOSE (France) 9) LECP : Liberté, Expression, Culture et Paix (France) 10) RDTJ : Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (Afrique du Sud) 11) VGRR : Global Voice of Rwandan Refugees (Afrique du Sud) 12) Activiste 1: HAVUGIMANA Pierre Célestin (Belgique) 13) Activiste 2 : AKAYEZU MUHUMUZA Valentin (Pays-Bas) 14) Activiste 3 : MPORAMUSANGA Jean-Népomuscène (Belgique).

1 Front Démocratique pour la Libération du Rwanda

2 Schwikowski, M. (2025). ACCORD Report, 17 February 2025: ‘DRC conflict: Pressure mounts on Rwanda as M23 seize Bukavu [https://www.dw.com/en/drc-conflict-pressure-mounts-on-rwanda-as-m23-seize-bukavu/a-71638481].

3 Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés

4 ITANGAZO N° 1/CASCR/2025 : https://www.youtube.com/watch?v=6tFBJAzOsfU&ab_channel=RadioUrumuri

Abagize Inama y’Ubuyobozi : http://projet-dvjp.net/2025/02/ivugurura-mu-mikorere-ya-sosiyete-sivili-nyarwanda/

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *