Nitwibuke twiyubaka kandi twubaka ubumwe n’ubwiyunge mu cyubahiro
Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2016 natangaje inyandiko nsobanura ko ibitekerezo by’uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri byatangiye kwumvikana ku rubuga rwa politiki y’amashyaka. Kimwe muri ibyo bitekerezo navuze ni uko amashyirahame n’amadini ari yo akwiye gukora ibikorwa bijyanye n’imihango yo kwibuka, kugirango iyo mihango ireke kuba igikoresho cya politiki. Bityo tukibuka twiyubaka kandi twubaka ubumwe n’ubwiyunge […]