Nta gushidikanya: amoko y’Inyabutatu ni aya politiki
Mu nyandiko n’ibiganiro nakoze birebana n’amoko yiswe ko ari ay’Inyabutatu, navuze ko Hutu, Tutsi na Twa ari amoko ya politiki, ni uko abanyepolitiki bamwe banga kubyemera, bati duhe ibimenyetso. Nongera kuvuga ko ayo moko akoreshwa mu nyungu za politiki bityo akaba ari muri politiki kandi nayo akabamo politiki, bati uratubeshyera. Nyuma ndongera mvuga ko dukwiye kwibohora ingoyi y’ingengabitekerezo z’ayo moko, ba […]