Ubwiyunge nyakuri bukeneye ubuyobozi n’amategeko abugenga
Muri iyi nyandiko ngamije kwerekana uburyo ubwiyunge bukwiye kugira ubuyobozi n’amategeko abugenga kugirango bushobore kugerwaho mu by’ukuri. Biragaragara ko hari abantu benshi bamaze kubona ko ubwiyunge bw’abanyarwanda ari kimwe mu bibazo by’ingenzi bigomba kwitabwaho kugirango dushobore kubana mu mahoro arambye. Ni yo mpamvu bamwe muri bo bafite ibikorwa biharanira ubwo bwiyunge. Hashyizweho komisiyo y’igihugu y’ubumwe […]