URUMURI rwo kurema inzego nshya n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo (igice 6). Amashyaka ya politiki
Muri iki gice cya gatandatu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’amashyaka ya politiki ku buryo usanga adakwiriye kwitwa amashyaka. Urugero ni urw’amashyaka ya polikiti yagiyeho akoresheje ingufu z’igisilikare cyangwa ashingiye ku agashingwa n’abafite imijinya igamije kwihorera muri politiki (vengeance politique).
URUMURI rwo kurema inzego n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo zishyiraho amategeko n’iz’iyubahiriza
Muri iki gice cya gatanu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rushyiraho amategeko (pouvoir législatif) n’uruyubahiriza (pouvoir exécutif). Baranenga imikorere mibi y’amashyaka akoresha izo nzego bavuga ko urwego nyubahirizamategeko rufite ingufu nyinshi kurusha izindi zose, ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu zituma tugira ubutegetsi bw’igitugu.
Ntibikwiye kwakira abimukira boherejwe n’ibindi bihugu mbere y’uko impunzi z’abanyarwanda zitaha
Mu gihe impunzi z’abanyarwanda zikiri guharanira gutaha mu gihugu ariko hakabura ubushake bw’abategetsi b’U Rwanda mu kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abo bategetsi biyemeje kugirana n’Ubwongereza amasezerano yo kwakira abimukira bahungiye muri icyo gihugu ku ngurane y’amamiliyoni y’amafranga y’Ubwongereza (livres sterling). Abanyarumuri barasobanura ko ibyo bisa no kugurisha igihugu.
Urumuri rwo kurema inzego nshya n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo (igice 4)- Ubunyakuri n’ubutungane (2)
Muri iki gice cya 4 cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barongera kwerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga izindi mpamvu rukwiye kuvaho. Nta bwigenge ubutabera bwigeze bugira kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu kuko rwamye rukoreshwa n’abanyepolitiki bo mu butegetsi nyubahiriza-mategeko. Ibihano byo gufungwa nabyo biri mu byo banenga kuko hari benshi bafungirwa […]
URUMURI RWO KUREMA INZEGO N’UBUYOBOZI BW’IGIHUGU GAKONDO (Igice 3) – Ubunyakuri n’ubutungane
Muri iki gice cya gatatu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga impamvu rukwiye kuvaho. Baragaragaza ndetse ko atari bo bonyine babisaba kuko bamwe mu banyarwanda batuye mu Rwanda bamaze nabo kwerekana ko nta cyizere bagifitiye ubucamanza. Abanyarumuri baturarikiye kuzadusobanurira uburyo urwego rushya rw’ubutabera buberanye na Gakondo […]
Ubutabera Bwunga, twibuke twivura ibikomere, mu myumvire yagutse
Niduhindure Repubulika tuvane ingirwamoko muri politiki nayo tuyavanemo politiki
Urumuri rwo kurema inzego n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo – igice 2
Muri iki gice cya kabiri cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, umunyarumuri Musomesha Aloys aradusobanurira impamvu 2 za mbere zituma yemeza ko inzego za Repubulika zikwiye guhindurwa. Aremeza bidasubirwaho ko inzego dusanganywe zitabereye abanyarwanda kuko atari bo bazitekerereje. Ari nacyo gituma bitunanira kwubahiriza amategeko yashyizweho nazo.
RWANDA : ABATUTSI N’ABAHUTU BAZABA UBWOKO BUMWE MU MWAKA WA 2032
Iyi nkuru tuyivanye mu kinyamakuru intambwenews.com hano: RWANDA : ABATUTSI N’ABAHUTU BAZABA UBWOKO BUMWE MUMWAKA WA 2032 URwanda ni igihugu gituwe n’Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe rwitwa Ikinyarwanda (nubwo hari ubwo kivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’agace umuntu aturukamo, URwanda kandi ni igihugu abenegihugu bafite umuco umwe, nubwo nabwo hari aho usanga agace runaka gafite […]