URUMURI rwo kurema inzego nshya n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo (igice 6). Amashyaka ya politiki

Muri iki gice cya gatandatu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’amashyaka ya politiki ku buryo usanga adakwiriye kwitwa amashyaka. Urugero ni urw’amashyaka ya polikiti yagiyeho akoresheje ingufu z’igisilikare cyangwa ashingiye ku agashingwa n’abafite imijinya igamije kwihorera muri politiki (vengeance politique).

URUMURI rwo kurema inzego n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo zishyiraho amategeko n’iz’iyubahiriza

Muri iki gice cya gatanu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rushyiraho amategeko (pouvoir législatif) n’uruyubahiriza (pouvoir exécutif). Baranenga imikorere mibi y’amashyaka akoresha izo nzego bavuga ko urwego nyubahirizamategeko rufite ingufu nyinshi kurusha izindi zose, ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu zituma tugira ubutegetsi bw’igitugu.

Ntibikwiye kwakira abimukira boherejwe n’ibindi bihugu mbere y’uko impunzi z’abanyarwanda zitaha

Mu gihe impunzi z’abanyarwanda zikiri guharanira gutaha mu gihugu ariko hakabura ubushake bw’abategetsi b’U Rwanda mu kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abo bategetsi biyemeje kugirana n’Ubwongereza amasezerano yo kwakira abimukira bahungiye muri icyo gihugu ku ngurane y’amamiliyoni y’amafranga y’Ubwongereza (livres sterling). Abanyarumuri barasobanura ko ibyo bisa no kugurisha igihugu.

Urumuri rwo kurema inzego nshya n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo (igice 4)- Ubunyakuri n’ubutungane (2)

Muri iki gice cya 4 cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barongera kwerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga izindi mpamvu rukwiye kuvaho. Nta bwigenge ubutabera bwigeze bugira kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu kuko rwamye rukoreshwa n’abanyepolitiki bo mu butegetsi nyubahiriza-mategeko. Ibihano byo gufungwa nabyo biri mu byo banenga kuko hari benshi bafungirwa […]

URUMURI RWO KUREMA INZEGO N’UBUYOBOZI BW’IGIHUGU GAKONDO (Igice 3) – Ubunyakuri n’ubutungane

Muri iki gice cya gatatu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga impamvu rukwiye kuvaho. Baragaragaza ndetse ko atari bo bonyine babisaba kuko bamwe mu banyarwanda batuye mu Rwanda bamaze nabo kwerekana ko nta cyizere bagifitiye ubucamanza. Abanyarumuri baturarikiye kuzadusobanurira uburyo urwego rushya rw’ubutabera buberanye na Gakondo […]