Ibimenyetso 20 bigaragaza ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki (ethnies politiques)

By | mars 9, 2019

Mbere y’uko nsobanura uburyo Hutu, Tutsi na Twa ari amoko ya politiki (ethnies politiques), nagirango mbagezeho ubu buhamya bwanjye.

  •  Ndangiza amashuri abanza, mu gihe cy’imvururu za politiki zo muri 1973, nabajije mwalimu itandukanyirizo riri hagati y’amoko yo mu muco nyarwanda (abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, abanyiginya, abega, ababanda, abacyaba, abungura, abashambo, abatsobe, abakono, abaha, abashingwe, abanyakarama, abasita, abongera, abenengwe n’ayandi nshobora kuba nibagiwe) n’amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa. Nti kuki yose yitwa amoko? Yanshubije ko ayo ya mbere (18) ari nayo menshi yitwa ko ari UBWOKO naho ayongayo atatu (3) ya kabiri akaba ariyo yitwa AMOKO. Mubwiye ko jye numvaga UBWOKO ari ubucye naho AMOKO bikaba ari ubwinshi, bityo ayo ya mbere akaba ariyo akwiye kwitwa amoko, ambwira ko ngomba kubifata gutyo ntacyo mbihinduyeho. Ni uko mbyemera ariko ntabyemeye.
  • Ku itariki ya 7 Mata 1994, indege ya Prezida wa Repubulika yaraye ihanuwe, nagiriyiye inama umunyarwanda guhisha indangamuntu yari afite kuko yari yanditsemo ko ari umututsi, mubwira ko turi bubwire abaza kumubaza ibyangongwa ko ari umuhutu, ko irangamuntu ye bayimwibiye muri gare, aho bategera imodoka, kuwa 6 Mata aje kunsura. Mubwira ko guhera uwo munsi agomba kwumva ko abaye umuhutu. Yabanje kubyanga kubera ubwoba ariko aza kubyemera, indangamuntu ye turayishisha. Uwitwa Nyumbakumi aje mu rugo kutubarura ni ko twamubwiye arabyemera, yandika ko ari umuhutu, nyuma aza kurokoka génocide. Muri icyo gihe nanone, nashoboye kwemeza umuyobozi wo muri ako gace (nari maze amezi 2 gusa nimukiyemo) ko undi munyarwanda w’iwacu kavukire wari waje gusura umuturanyi wanjye ari umuhutu. Abaturage baho ntibari bamuzi. Ariko we yiyumvagamo ko ari umututsi. Kandi abo bayobozi ndetse n’abaturanyi banjye nabo nta n’umwe wari uzi nanjye ubwoko niyumvamo !!! Nanone icyo gihe muri génocide, hari abandi abanyarwanda 3 (nabo biyumvagamo ko ari abatutsi) nzi neza bari bafite amarangamuntu yanditsemo ko ari abahutu banyuze kuri za barrières zose berekana amaragamuntu yabo, bava i Kigali bagera Cyangugu barambuka bahungira muri Zaïre bararokoka. Abo bose ariko Imana bagize ni uko batari bari iwabo kavukire aho bari bazwi ko ari abatutsi. Ibyo maze kuvuga nabihagazeho. 

I. Dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki kuko ari muri politiki kandi nayo akaba arimo politiki.  

  • Ibyiswe ko ari inkomoko z’ayo moko n’ibiyaranga 

Ingingo ya 1. Buri bwoko bw’Inyabutatu nta bisekuru bugira. Abahutu, abatutsi n’abatwa ntibagira abo bakomokaho batandukanye bazwi. Ni cyo kigaragaza ko ya ngengabitekerezo ivuga ko ngo abatutsi bakomoka muli « Ethiopie », abahutu ngo muli « Tchad », abatwa bakaba ari bo gakondo mu Rwanda, ari ikinyoma kuko ibyo byari uburyo bwo kuyobya amarari. Ese ayo « moko » yose ko avuga Ikinyarwanda, muri ibyo bihugu bya Ethiopie na Tchad naho bavuga (ga) ururimi rw’Ikinyarwanda? Niba se abahutu n’abatutsi barigiye urwo rurimi rw’Ikinyarwanda ku batwa basanze mu Rwanda, izindi ndimi baje bavuga ni izihe ko tutigeze tuzumva?  

Ingingo ya 2. Ibyiswe ko biranga amoko ntabwo bihora ari bimwe buri gihe, yemwe ndetse no ku bitwa ko bahuje ubwoko, kandi nta shingiro bifite. Nta kintu cyumvikana kiranga ayo moko. Rimwe abanyepolitiki batubwiye ko ngo ibiranga ayo moko ari uko abahutu bari abahinzi, abatutsi bakaba aborozi, abatwa bakaba ababumbyi b’inkono. Nyamara muri iki gihe abanyarwanda benshi biyumvamo ayo moko kandi nta mulimo n’umwe muri iyo bakora. Ubundi abanyepolitiki batubwiye ko ngo abahutu ari abanyarwanda bafite amazuru magufi kandi bakaba bagufi, naho abatutsi bakaba barebare kandi bakagira amazuru maremare, naho abatwa ngo bakaba ari bagufi kuri abo bose. Iryo TEKA ngo ryashyizweho n’abakoloni. Ubwo se twakwemera iki tukareka iki? Kandi ibyo byose ntaho bihuriye n’igisobanuro cy’ijambo « ethnie » ryo mu rulimi rw’igifaransa ryemejwe ko ngo ari ryo rikwiriye muri urwo rulimi rw’abazungu. Icyo gikorwa cy’urukozasoni cyo gupima abanyarwanda cyadutesheje agaciro. 

Irindi kosa abanyepolitiki bakoze ni uko bigishije Rubanda ko ngo umunyarwanda wese avukana ubwoko bwa politiki bwa se, nkuko bimeze kuri ya moko yo mu muco nyarwanda. Nyamara iyo nyigisho ivuguruza biriya byitiriwe ko biranga abahutu, abatutsi n’abatwa kuko umwana adashobora kuvuka ari umuhinzi cyangwa umworozi cyangwa umubumbyi w’inkono. Iyo ni imyuga buri muntu wese ashobora gukora kandi si ngombwa ko umwana akora umwuga wa se. Nta munyarwanda wigeze uvukana isuka, itungo cyangwa inkono nka byandi batubeshye ngo umwami avukana imbuto …  

Uretse n’abanyarwanda bageze mu mashuri, umuntu wese uciye akenge azi neza ko, kubera ko umwana wese abyarwa n’ababyeyi babiri, umubiri ukagira imvange y’amaraso y’abo babyeyi bombi.  

Iki kimenyetso kirerekana ko kuvuga ko biriya ari byo biranga abahutu, abatutsi n’abatwa ari ikinyoma cyambaye ubusa ! 

Ingingo ya 3. Nta na hamwe abanyepolitiki bigeze basobanura ayo moko icyo aricyo, nta tegeko bashyizeho riyasobanura ngo rivuge ikiyatandukanya kuko ntakibaho. Kuba batabikora ni uko bazi neza ko ayo moko atari amoko mu by’ukuri, uretse muri politiki yabo. Ahubwo babeshye Rubanda bemeza gushyira ayo moko mu ndangamuntu nyarwanda no mu zindi nyandiko zo mu butegetsi (kugeza muri 1994) nkaho ari kimwe mu biranga ubunyarwanda. Kandi ntibigeze bashyiramo ya moko gakondo y’umuco nyarwanda. Niba atari amoko ya politiki kuki yashyizwe mw’irangamuntu? Kugeza muri 1994, indangamuntu y’umunyarwanda yari n’indangabwoko ya politiki. Yari nk’ikarita y’ishyaka rya politiki. Turazi ko ibyo byorohereje ivanguramoko kugeza ku itsembabwoko ry’Abatutsi muri 1994. Ni byiza ko ayo moko ya politiki yavuye mu ndangamuntu ariko igisigaye ari nacyo gikomeye, ni ukuyavana muri politiki no mu myumvire yacu. 

Ingingo ya 4. Guhindura ubwoko bwa Hutu, Tutsi na Twa ugafata ubundi biremewe kandi byahozeho kuva kera kugeza n’ubu. Ni nko guhindura ishyaka rya politiki muri iki gihe, kuko ari uburenganzira bwa buri wese ushaka gukora politiki. Ariko, kera umunyarwanda yahinduraga ubwoko ngo bitewe n’umubare w’inka ngo yabaga amaze kugira, zaba hejuru y’10 ukaba umututsi ngo zaba hasi yazo ukaba umuhutu. Munyumvire namwe! Nyuma yaho abanyarwanda bahinduye ubwoko bwa politiki kugirango bagire uburenganzira nk’ubwo abari ku butegetsi bafite, kugirango babone akazi, babone umwanya mu butegetsi, babone amashuri,… kugirango babeho, kugirango baticwa. Kandi nyamara ibyo byose ari uburenganzira bw’umuntu uwariwe wese. Ni uko bakitabaza ubundi bwoko kugirango bashobore kuramuka. Iyo mpamvu nayo irebana na politiki. Murumva rero ko ya mibare ivuga ko ngo abahutu ari 85/100, abatutsi bakaba 14/100 naho abatwa ngo bakaba 1/100 ari ikinyoma cya politiki kandi ko iryo barura ryakoze ivangura ry’abanyarwanda. Ko umuhutu ashobora guhinduka umututsi, umututsi agahinduka umuhutu, ariko se mwari mwumva umunyiginya wahindutse umuzigaba, cyangwa umwega wahindutse umugesera ?? Guhindura ubwoko gakondo ntibyigeze bibaho, ntibinashoboka.  

Ingingo ya 5. Amoko y’umuco nyarwanda ntahinduka ahora ari amwe, ariko amoko y’abahutu abatutsi, n’abatwa yo arahinduka kubera politiki nayo iba yahindutse. Kubera intambara ya 1990-94 havutse ibyiswe Hutu modéré, Hutu Power na Tutsi light, hari n’abandi bitwa Abahutsi cyangwa imvange z’abahutu n’abatutsi. Ariko se abavuka ku muhutu no ku mutwa bazitwa Hutwa, maze abavuka ku mututsi no ku mutwa bazitwe Tutwa? Kuki bo batavugwa? Hutu, Tutsi na Twa aramutse ari amoko yakwivanga ate kandi mu muco nyarwanda ibyo bitabaho? Ushobora kuba umusinga w’umuzigaba kuko so ari umusinga nyoko akaba umuzigaba, ariko ntiwavuga ko uri imvange y’ayo moko uko ari abiri. Ibyo ntibivugwa mu Kinyarwanda. Inyito Abahutsi nayo rero irimo politiki. Bitabaye ari ibyo, abavuka ku Bahutu n’Abatutsi bagombye ahubwo kwemera gusa ko atari Abahutu ntibabe n’Abatutsi, ahubwo bakivuga ubwoko gakondo, birahagije kandi ntacyo bitwaye. Uvuze se ko uri umusinga, umugesera, … gusa byagutwara iki ? 

Ingingo ya 6. Nta muntu ushobora kugira ubwoko bubiri. Kuba abanyarwanda dufite amoko gakondo yo mu muco tukagira n’ay’abahutu, abatutsi n’abatwa, ni uko amwe muri yo atari amoko mu by’ukuri. Kuba muri buri bwoko gakondo habamo ayo moko atatu yandi ni ikimenyetso cy’uko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki kandi ari n’amahimbano (ethnies politiques et artificielles).  

Ingingo ya 7. Nta bintu bifatika kandi mbyumvikana cyangwa bigaragarira buri wese ko bitandukanya abiyumvamo ko ari abatutsi n’abiyumvamo ko ari abahutu n’abiyumvamo ko ari abatwa ndetse n’abahutsi. Abo bose bavuga urulimi rumwe, bafite umuco umwe kandi batuye mu mpande zose z’igihugu cy’URwanda. Ni kimwe n’uko muri iki gihe udashobora kumenya ishyaka rya politiki kanaka cyangwa nyirakanaka arimo atarikubwiriye.  

  • Tujye muri politiki y’ubutegetsi bw’igihugu 

Ingingo ya 8. Kuba hari abavuga cyangwa bemera ko abanyepolitiki bagomba kugabana ubutegetsi hakurikijwe amoko y’INYABUTATU, ubwabyo, icyo ni ikimenyetso cy’uko ayo moko ari aya politiki koko, mbese ko ari ay’abanyepolitiki, abatari abanyepolitiki akaba atagombye kubareba. Tuzamenya dute amoko y’abo bategetsi? Kutubwira ko ari abahutu, abatutsi n’abatwa ntibihagije, bazatwereke ibimenyetso by’ayo moko yabo, badusobanurire intego zayo kimwe n’uko berekana ibirangantego by’amashyaka ya politiki barimo. Cyangwa se, bazatubwire niba bemera ko bazapimwa igihagararo cyabo n’amazuru kandi ko bazemera ko imitungo yabo ibarurwa kugirango tumenye neza ubwoko bwabo! Ni nde wabyemera? Ni nde munyarwanda wakwemera gukora ako kazi k’urukozasoni ? Ni nde munyarwanda wemera amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu wakwemera ko ibyo byongera kubaho? Ntibizongera kubaho. Hari kera tutarajijuka! Biramutse bibayeho, igihugu nticyagendera ku mategeko, ahubwo noneho cyakworama burundu ! Ibimenyetso by’ayo moko ntabyo babona rero, kuko aba mu mitwe y’abayiyumvamo kandi nta muntu ushobora kumenya ikiri mu mutwe w’undi. None se tuzasubizeho indangabwoko? Twaba dusubiye inyuma. Ibyo byaba ari ugusondeka abanyarwanda no kubapfunyikira amazi ! 

Hari umuyobozi w’ishyaka rya politiki watangaje umushinga muri ubwo buryo asaba abanyarwanda kugira icyo bawuvugaho. Naramwandikiye mwereka ingaruka mbi uwo mushinga wateza abanyarwanda uramutse wemejwe kandi ugashyirwa mu bikorwa. Naboneyeho umwanya wo kumusobanura ko ahubwo ayo moko dukwiye kuyavana muri politiki aho kuyongeramo. Namugejejeho ibitekerezo by’uyu mushinga mwereka ibimenyetso bigaragaza ko ibyo atari byo byadukiza ingoma z’igitugu kuko igihugu kitagendera ku mategeko kandi ari byo twifuza. 

Hari abavuga ko mu Rwanda twagombye gukora nk’ababiligi cyangwa abarundi. Abo nababwira ko mu Bubiligi nta moko « ethnies » ahaba, haba ibyo bita « communautés », kandi ko i Burundi ikibazo cyabo kitacyemutse kuko indwara y’irondakoko n’ivanguramoko itarakira ndetse impunzi zikaba zicyuzuye i Shyanga ! Nanjye nti kuki ababiligi batabikoze bakiri mu Rwanda? Ariko ubundi se kuki bavuze ko abahutu, abatutsi n’abatwa ari ethnies, kandi n’iwabo badahuje urulimi nabo ubwabo batiyita « ethnies » ? Nitureke kwigana politiki z’ibindi bihugu, dutinyuke dushake ibisubizo bibereye URWANDA n’Abanyarwanda. Urwo rwiganwa ni rwo twazize. 

Ingingo ya 9. Ikibazo cy’amoko abanyepolitiki batinya kukiganiraho kuko buri ruhande ruba rwanga ko inyungu zarwo zibangamirwa. Mu mishyikirano y’amahoro yabereye muri Tanzaniya mu mujyi wa Arusha muri 1992-1993, ntibigeze bagishakira umuti kandi cyari ikibazo gikomeye kigaragara. Ikimenyimenyi ni uko ayo masezerano atarashyizwe mu bikorwa yakurikiwe n’itsembabwoko. Na n’ubu hari abavuga ko icyo kibazo ntagihari ! Aho kugishakira umuti n’urukingo, bakagihunga. Niba ayo moko atari aya politiki, ikibazo cyayo bagihungira iki? 

Ingingo ya 10. Ubwoko bwatsindwa bute, cyangwa bugatsinda bute, buramutse atari ubwa politiki cyangwa butari « ishyaka » rya politiki? Bamwe ngo « Turatsinze ga ye! », abandi nabo bati «Intsinzi bana b’Urwanda intsinzi! ». Abo ni ABAHUTU n’ABATUTSI. 

Ingingo ya 11. Abategetsi b’abanyepolitiki ni bo bashoza intambara hagati y’abahutu, abatutsi n’abatwa, ni bo bajya kw’isonga, ni bo bayobora izo ntambara. Ibyo byaha ntibishobora gukorwa abanyepolitiki atari bo ba mbere babigizemo uruhare. Nta na rimwe byigeze bibaho. Mu gihe cy’amahoro, nta kibazo kibaho hagati y’ayo moko kuko abanyarwanda baranayibagirwa. Bayibuka ari uko abanyepolitiki bongeye kuyazura no kuyakoresha kugirango bagere cyangwa bagume ku butegetsi. 

Ingingo ya 12. Nyuma y’aho tuboneye ubwigenge, abanyepolitiki bashingiye amashyaka yabo kuri ayo moko: Aredetwa (Twa), Runari (Tutsi), na Parmehutu (Hutu) yaje kumira ayandi yose (Aprosoma, Rader, …). Nyuma haje Muvoma «Ubwato bw’Abanyarwanda bose » ngo bavukaga ari ba « Militantes » na ba « Militants », ngo «itaravanguraga amoko» maze ishyiraho icyo yise «iringaniza-moko » ritigeze rishoboka mu Rwanda. Waringaniza ute ibintu bihinduka buri gihe ? 

Ingingo ya 13. Umwami Rudahigwa yaba ngo ari we washyizeho politiki y’«Imbaga y’Inyabutatu » y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Ubutegetsi bwa Cyami bumaze kuvaho, iyo Nyabutatu yagombaga nayo kugendana nabwo, kuko twari tumaze kubona ubutegetsi bwa Repubulika y’amashyaka menshi na demokarasi (démocratie) ishingiye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Aho kwubakira kuri ayo moko ya politiki, amashyaka ya politiki mashya yagombaga kuyavanaho, akayasimbura, abahoze ari abahutu, abatutsi n’abatwa bashaka kujya mu mashyaka bakayajyamo bitewe n’ibitekerezo bya politiki byayo, abatabishaka ntihagire na rimwe bajyamo, ariko bose bakareka kwitwa abahutu, abatutsi cyangwa abatwa, bikarangirira aho. Ni aho ibintu byapfiriye.  

Ingingo ya 14. Kugeza ubu, ingoma zose zagiye zijyaho kandi zishaka kugumaho zishingiye ku mpamvu z’amoko y’abahutu n’abatutsi. Na n’ubu nkuko nabivuze mu ngingo ya munani, hari abashaka kuzajya mu butegetsi ari uko bagabanye imyanya hakurikijwe ayo amoko yabo biyumvamo. Nkaho ari amashyaka ya politiki cyangwa abanyarwanda bose bategetswe kuyajyamo.  

  • Tujye mu mategeko no mu bucamanza  

Ingingo ya 15. Ibyaha byakorewe abanyarwanda bazira ariya moko, byitwa ko ari ibyaha bya politiki. Niba ari ibyaha bya politiki rero, ni uko amoko yakorewe ibyo byaha n’ayakoreshejwe mu kubikora ari aya politiki. Ikibigaragaza nanone ni uko hashyizweho inkiko zihariye (tribunaux spéciaux) zo guhana ibyo byaha by’amoko, bityo rero izo manza zikaba iza politiki. Ndavuga inkiko Gacaca n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR). Kandi izo nkiko ntizigeze zihana abanyabyaha bose, ahubwo zakoze ivangura kuko zakurikiranye gusa abahutu kuko ari bo batsinzwe muri politiki, nuko zirengagiza amaraporo y’imiryango mpuzamahanga yagaragaje ko hari n’abatutsi bishe abahutu. Ibyo ntibyashobotse kuko ubutegetsi bwari bumaze gufatwa n’abatutsi. Izo nkiko rero zavanguye ibyaha zivangura n’abanyabyaha ndetse n’inzirakarengane. Iyo ivangura-moko rigeze mu « butabera », nako mu bucamanza, ibintu biba bigeze kure !! 

Ingingo ya 16. Mbere ya 1994, nta tegeko nyarwanda rihana ibyaha bya génocide mu buryo bwihariye ryabagaho, ariko hariho itegeko rihana abanyabyaha (Code pénal rwandais). Mu mategeko mpuzamahanga harimo amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’icyaha cya génocide (Convention sur le génocide). Itegeko ryashyiriweho guhana ibyaha by’itsembakwoko ryagiyeho génocide yarabaye, nyamara amahame mpuzamahanga y’amategeko y’inshinja-byaha avuga ko umuntu wese ukekwaho icyaha adashobora guhanishwa itegeko ryagiyeho nyuma y’uko akora icyo cyaha (la non rétroactivité de la loi pénale).  

Ingingo ya 17. Kuba nyuma y’ubwigenge hari ubutegetsi bwagiye butanga ibyo bwitaga «Imbabazi» kuri bamwe bakoze ibyaha birebana n’ayo moko, nabyo bigaragaza ko ibyo byaha ari ibya politiki, bityo n’izo «mbabazi» nazo zikaba zaratanzwe mu nyungu za politiki. Zikaba « imbabazi za politiki ». 

Ingingo ya 18. Itsembabwoko ryakorewe abatutsi ryategetswe na bamwe mu banyepolitiki b’abahutu bashakaga kurengera ubwoko bwabo bwa politiki mu nyungu zo kugirango bagume ku butegetsi. Mu ntambara ya 1990-1994 kimwe no mu bindi bihe byose impunzi zagabaga ibitero ku Rwanda, abategetsi babwiraga abanyarwanda bari mu gihugu ko abatutsi bateye Urwanda bagamije kugarura Umwami n’ubwami kugirango abahutu basubizwe mu buhake, ku mpamvu zo kubangisha abo batutsi hagamijwe kugirango badasangira ubutegetsi nabo.  

Ingingo ya 19. Nyuma y’aho intambara ya 1990-1994 irangiriye, bamwe mu batutsi bahoze ari impunzi nabo baza bavuga ko ngo abahutu bose bagize uruhare mw’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu nyungu zo kugirango bagere ku butegetsi maze basimbure abo bahutu ntibazongere kugira ijambo mu butegetsi. Hari umunyepolitiki wabyiyemereye avuga ko yagendaga mu mahanga yose ari byo yamamaza. N’ikimenyimenyi, ni uko hashyizweho gahunda ya politiki ivuga ko umuhutu wese ngo agomba « gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwe kubera jenoside yakorewe abatutsi » kandi yarakozwe na bamwe mu bahutu. Bamwe mu banyamahanga nabo génocide bayigize impamvu yo gushyigikira cyangwa kurwanya bamwe mu banyepolitiki b’abanyarwanda, bitewe n’amoko barimo, kugeza n’aho abo banyamahanga bibagirwa uruhare bagize muri iyo génocide. Birababaje kubona « HUTU-TUTSI » bikoreshwa mu buryo bw’iterabwoba cyangwa ubundi buryo bwose bugamijwe inyungu zo gushaka ubutegetsi. 

Ingingo ya 20. Ijambo « ethnie » ni urulimi rw’igifaransa kandi tuzi ko urwo rulimi rwazanywe n’ababiligi mu Rwanda kuko Abanyarwanda ntarwo bari bazi. Amagambo « abahutu, abatutsi n’abatwa » ni ayo mu rulimi rw’Ikinyarwanda, bivuze ko ababiligi batayavanye i Burayi kuko urwo rulimi rutari urwabo. Amagambo « ubwoko – amoko » nayo yabagaho mu rulimi rw’ikinyarwanda mbere yuko ababiligi bagera mu Rwanda kuko yasobanuraga ya yandi y’abanyiginya, abasiga, ababanda, n’ayandi yari mu muco karande w’Ikinyarwanda navuze. Ababiligi bamaze kwemeza ko « abahutu, abatutsi n’abatwa » ngo ari « ethnies », bashatse igisobanuro cy’iryo jambo mu rulimi rw’ikinyarwanda, ni uko bifatira ya magambo « ubwoko-amoko »; ari nayo mpamvu ayo « moko » mashya yahise ahabwa agaciro kurusha yayandi gakondo abanyarwanda benshi ubu bibagiwe. 

Kubera ko abanyarwanda bamye bagira umuco wo kwubaha abakuru muri byose, no guhakwa bakemera n’ibyo babona bidakwiye, bemeye ibyo abazungu bababwiye cyangwa babategetse. Ababiligi bari bazi neza icyo ijambo « ethnie » rivuga, kandi bari bazi neza ko abahutu, abatutsi n’abatwa basangiye urulimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’umuco. Birumvikana rero ko kuvuga ko abo banyarwanda ari « ethnies » (amoko) bari bazi neza ko atari UKURI, babikoze rero kubera impamvu za politiki. Ni ikosa bakoze. Ndetse n’iwabo mu Bubiligi, nubwo abafarama, abawalo n’abavuga ikidage badasangiye urulimi n’umuco, ntabwo bitwa ko ari « ethnies », bitwa « communautés linguistiques ».  

Uwahakana ibi bimenyetso, yatangaza nawe ibibivuguruza, ingingo ku yindi, noneho nyuma tukazabiganiraho. Ntabwo tuzajya impaka ahubwo tuzaganira. Ndacyakomeza gushaka n’ibindi.

Jean-Christophe Matata ati:  »Hutu, Tutsi nous sommes tous des frères » (Abahutu n’Abatutsi turi abavandimwe) 

II. Umwanzuro : ubutumwa ngeza ku Banyarwanda 

Tujye twibuka ko ba Sogokuru na ba Nyogokuru batari barageze mu mashuri kuko ntayabagaho, tureke kwemera ibyo batubwiye byose kuko nabo bakurikiraga ibyo bategekwaga n’abategetsi bariho icyo gihe, ntawarufite uburenganzira bwo kubivuguruza, cyane abakoloni b’abazungu bafatwaga ko bazi ubwenge kurusha abirabura. Ntacyo bashoboraga kubavuguruzaho. Hakiyongeraho wa muco wa gihake. Yemwe n’igihe Abahutu bigaranzuraga abatutsi, ntibashoboye gukosora iryo kosa ry’abakoloni kubera ko icyo kinyoma bakibonagamo inyungu za politiki kuko babonaga ari benshi bityo bikazaborohera gutsinda amatora hakurikijwe ya demokarasi bigishijwe n’abo bakoloni ko ishyaka ritsinze amatora rifata byose ayandi akaburiramo. Gatebe Gatoki. Ngibyo iby’amoko ya politiki ! Igihe cyo kuyavana muri politiki rero kirageze.  

Ababyeyi bacu batwohereje mw’ishuri kugirango tumenye ubwenge ndetse tube twanavuguruza ibyo batubwiye mu gihe dusanze bidahuye n’UKURI. Kuvuga gusa ngo data yarambwiye ngo « … », ntabwo bihagije, reba niba bihuye n’UKURI. Kandi tujye twibuka ko hari abanyarwanda batigeze bamenya ababyeyi babo kubera impamvu zinyuranye. Abo se amoko yabo yaba ayahe ? 

Nituvuga ko ABAHUTU, ABATUTSI n’ABATWA ari amoko, tujye twongeraho ko ari aya politiki kuko ari mu ngengabitekerezo ziri mu mitwe y’abayemera, ariko nitunavuga ko atari amoko tujye twibutsa kandi twigisha abakiri bato AMOKO NYAYO ayariyo, ni ukuvuga yayandi ya gakondo kuko ariyo ari mu muco nyarwanda: abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, abanyiginya, abega, ababanda, abacyaba, abungura, abashambo, abatsobe, abakono, abaha, abashingwe, abanyakarama, abasita, abongera, abenengwe ... Ni yo mpamvu ayo moko ya politiki ariho atariho. Harabura ikintu kimwe gusa kugirango azimangatane burundu: politiki ihamye irengera kandi yubahiriza umuco nyarwanda n’uburenganzira bwa buri wese kuko ingengabitekerezo z’ayo moko ya politiki zibereyeho kubihonyora. Icyo gihe nikigera, abacuzi n’abacuruzi b’izo ngengabitekerezo bazaburiramo kuko bazagira igihombo gikomeye, naho abacuzwaga ibyabo kubera ayo moko bahabonere inyungu itubutse. Bityo Rubanda rwiruhutse. 

Gukoresha amoko ya politiki y’ABAHUTU, ABATUTSI n’ABATWA mu mwanya w’AMOKO Y’UMUCO NYARWANDA ni ukugenda GICURI. Ni nko kugendesha amaboko kandi dufite amaguru ! 

Abatubwiye ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko y’abanyarwanda ntibatubeshye gusa ahubwo baratuboshye, badufungira muri gereza ya politiki y’Inyabutatu, baturenganya (manipulation politicienne). Nuko badutera ubwoba ngo « niba udashaka kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ngo ubwo nturi umunyarwanda ». Ni akaga! Guhatira abanyarwanda kuba mu « Imbaga y’Inyabutatu », ibyo ni igitugu. Ikindi gitugu nanone ni uguhatira abanyarwanda kuba mw’ishyaka rimwe ngo ni uko ari ryo riri ku butegetsi. Ibyo nabyo abanyarwanda turabizi. Uko ingoma z’ubutegetsi zagiye zisimburana, ni nako zakomeje kutubeshya no kutuboha. Bamwe ngo abanyarwanda twese turi mu Mbaga y’Inyabubatu ibumbye amoko, abandi ngo twibumbiye mu bwato bw’ishyaka rimwe rukumbi « ritavangura amoko », abandi ngo twese turi mu muryango umwe w’abanyarwanda « utagira amoko », n’ibindi… Abo bose, ubutegetsi bwabo bakabushingira kuri ayo ngirwa-moko. Rubanda turashukika koko! Ibyo binyoma bigomba kuranduka burundu abanyarwanda tukibohora by’ukuri.  

Muri iki gihe, impinduramatwara (Révolution) dukeneye ni iy’ibitekerezo bya politiki, ni iyo kuvana amoko muri politiki kandi nayo tukayavanamo politiki. Ntabwo ari REVOLUTION ya Gatebe gatoki, ahubwo n’iyo kwivanamo ibinyoma biri mu ngengabitekerezo z’amoko ya politiki y’INYABUTATU tukimakaza UKURI kw’amoko y’abakurambere bacu yo mu muco nyarwanda. Amoko y’INYABUTATU nasimburwe n’amashyaka ya politiki kuko bidashobora kubangikana. Ni yo mpamvu ayo moko agomba kuva muri politiki akabisa amashyaka.  

Ayo moko nava muri politiki, abanyarwanda ntibazongera kuyiyumvamo kuko ntacyo azaba akibamariye. Umunyarwanda yiyumvamo ubwoko ubu n’ubu kubera inyungu za politiki ariko rimwe na rimwe mu buryo atagambiriye cyangwa atatekereje. Impungenge zo gukandamizwa no kwimwa imyanya mu butegetsi n’iyindi milimo ku biswe ko ari ba RUBANDA NYAMUCYE (minorités « ethniques »=abatutsi n’abatwa) – ari byo byitwa irondakoko n’ivanguramoko – ntizizongera kubaho. Abazakomeza kuyatsimbararaho, bazayiyumvemo ku giti cyabo ariko batemerewe kuyagira umurato n’ibikangisho mu ruhame. Ya mibare ya 85/100 by’abahutu, 14/100 by’abatutsi na 1/100 by’abatwa yavanguraga ayo moko nta gaciro izongera kugira; na ya makimbirane yo kutumvikana ku nyito y’ibyaha byakorewe inzirakarengane ndetse n’abagomba KWIBUKWA mu mihango y’icyunamo n’imibare y’abahutu, abatutsi n’abatwa bishwe, ayo makimbirane ntazongera kubaho. TUZABIBUKIRA HAMWE kuko icyatumaga bavangurwa kizaba kitakiriho. Kandi nanone abanyepolitiki bakoraga iryo vanguramoko bazamburwa izo ntwaro na Sosiyete sivile yigenga izaba iyoboye inzego (institutions) zirengera umuco nyarwanda, ubutabera, ubwiyunge, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’itangazamakuru abanyepolitiki bari baragize ibikoresho kuko nta bwigenge zagiraga. UBUMWE bw’Abanyarwanda ni uko tuzabugeraho. Ibyo bizatuma rero abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko KUKO INZEGO ZISHINZWE KURENGERA AYO MATEGEKO zizaba ziyobowe n’iyo Société civile yigenga isanzwe irengera abantu bose itavanguye.  

Twibohoye ingoma za cyami na gikolonize ariko bimwe mu bitekerezo byazo turacyabifite mu mitwe yacu. Nitubyibohora ni bwo tuzaba tugeze ku bumwe nyabwo, ku bwigenge bwuzuye no ku bwiyunge nyakuri. Ibi ni byo abanyarwanda tuzira buri gihe kuko tugifite bimwe mu bitekerezo bya gihake, nko gutinya guhakana ibyo umutegetsi cyangwa uwahoze ari umutegetsi avuze nubwo byaba binyuranyije n’ukuri, gutinya kuvuguruza umuntu « mukuru »: umubyeyi watubyaye, mwalimu wacu, umutegetsi n’abandi… Nitwemere dutinyuke !  

Nitwivanemo rero ibitekerezo bishaje kuko IMPINDUKA IKORWA N’IBITEKEREZO BISHYA ! 

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro.

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri,

umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi,

uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri mwakoresha impinduka, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

3 thoughts on “Ibimenyetso 20 bigaragaza ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki (ethnies politiques)

  1. Henry

    Mwiriwe nakunze ibihaniro byanyu ndimo kwandika igitabo kivuga kubumwe n’ubwiyunge bwabanyarwanda ndifuza ko mwampa ubufasha mu bitekerezo
    MURAKOZE!

    Reply
  2. Chief

    Ndabona wakoze ubusesenguzi burebure ariko imeze nka propagande kuko ayo moko y’abahutu, abatwa n’ababatutsi tuyasanga n’ahandi mu karere katari mu Rwanda i.e mu Burundi muri Congo Zaire mu Buganda no muri Tanzania. Ni ukuvuga ko ayo moko atabyawe na poliki nyarwanda. Ukeneye gusobanura ukuntu ikintu kimeze nka political conspiracy uvuga cyahimbye ayo moko mu karere kose.

    Isesengura ry’iakomoko y’abanyarwanda igomba gukorwa mu rwego rufite intera yo mu karere ka afrika yo hagati. Biragusaba kwerekana cyangwa guhinyuza ko abahutu basangiye inkomoko n’abaBantu bo mu karere ka Afrika yo hagati, no muri Afrika yo mu majyepfo. Biragusaba no kwerekana cyangwa guhinyuza niba abatutsi basangiye inkomoko n’abanilotiki. Kubinyura ku ruhande nibyo bitera kwibaza niba ubisesenguzi bwawe butariko propagande.

    Gukora analyse historique y’amoko y’abahutu abatwa n’abatutsi uhereye ku mateka y’ejo bundi ni ukubara usubira inyuma. Numva wagombye gucukumbura amateka y’ayo moko mbere y’umwaduko w’abazungu. Ndetse wagombye kureba niba ayo mazina hari aho avugwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo ya mbere y’abazungu.

    Ikindi kintangaza ni uko uvuga u Rwanda nk’aho ari igihugu cyamye kingana nk’uko kingana ubu. U Rwanda rukiri u Rwanda rwa Gasabo rwari ruto cyane, rufite ubuso butarenga akarere ka Gasabo kubu. Aho ni ho u Rwanda rwagarukiraga. Wakwibaza uti se abari batuye hanze y’urwo Rwanda rwa gasabo bitwaga bate? Ntago bitwaga abanyarwanda kuko batari batuye mu Rwanda. Wakwibaza uti se abari batuye hanze y’urwo Rwanda rwa gasabo bavugaga uruhe ririmi? Ntago bavugaga i Kinyarwanda kuko batari batuye mu Rwanda. Inyito ya « Abanyarwanda » na « Ikinyarwanda » yakwiriye hose mu mateka yavuba gacye kubera ibitero abami b’abanyiginya b’u Rwanda bateraga mu turere duhana imbibi n’agace bitaga u Rwanda rugari.

    Igihe uzaba usobanukiwe kuri izo ngingo, nibwo uzabona ko ubusesenguzi bwawe budahuje n’amateka nyayo.

    Reply
    1. admin Post author

      Muraho neza ? Urakoze kuri iyi commentaire. Byari kuba byiza ariko kurushaho iyo uhinyuza ibimenyetso natanze ingingo ku yindi. Ikindi ni uko ntumva impamvu uvuga ko ubusesenguzi bwanjye ngo bwaba burimo « propagande »! Propagande yo gukora iki? Propagande igamije iki ? Izo mpungenge ufite ni iziki ? Urikanga iki ? Shyira umutima hamwe. Kubera izo mpamvu, ngutumiye kuri radio URUMURI ya Sosiyete sivili uzaze tugirane ikiganiro kuri iriya nyandiko nakoze maze uhinyuze biriya bimenyetso ingingo ku yindi. Nutanyurwa n’ibisobanuro byanjye muri icyo kiganiro kuri biriya bimenyetso nzaguha n’ibindi nanone bishimangira ko HUTU-TUTSI-TWA ni INGIRWAMOKO YA POLITIKI, nabyo tuzabikoreho ikindi kiganiro. Uzabaze bwana HAVUGIMANA Pierre Célestin wa Radio URUMURI azayobore icyo kiganiro nubishaka. Abanyarwanda bazatwumva ni bo bazaca urubanza … Ugire amahoro.

      Reply

Répondre à Henry Annuler la réponse.

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *