Uburenganzira bw’umuturage – Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa mu Rwanda 1997 (Me Aloys Musomesha)

Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa. Uwo ni umutwe w’ikiganiro natanze muri 1997 mu mahugurwa y’abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative mu Rwanda ku burenganzira bw’umuturage mu Rwanda. Icyo kiganiro cyatangajwe kuri Radio Rwanda. Ni muri gahunga y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu « LIPRODHOR » ijyanye no kwigisha abaturage amategeko arebana n’ubwo burenganzira bwabo, nk’umwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe.

TUGIRIRE ICYIZERE URUBYIRUKO (DVJP). RIBARA UWARIRAYE – Kwivugira Amateka Bibohora Imitima 19.11.22

Kwivugira amateka bifitiye umumaro ki mu buzima bwo mu mutwe ? Kwivugira amateka bifitiye kamaro ki ubutabera ? Ibisubizo kuri ibyo kibazo murabisanga muri iki kiganiro cya RIBARA UWARIRAYE cyakozwe kuwa 19.11.2022 gifite umutwe ugira uti : KWIVUGIRA AMATEKA BIBOHORA IMITIMA, hamwe n’ubuhamya bw’abanditse igitabo cyitwa « SURVIVRE PAR LA PAROLE ». Murumvamo rero abatumirwa UMUKUNDWA Victoire […]

RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri (uko yanditswe na Musomesha Aloys)

Mu mateka y’U Rwanda ni bwo bwa mbere handitswe igitabo gikubiyemo ibitekerezo bishya bya politiki ku mpinduka yo gucyemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda. MUSOMESHA Aloys, umwanditsi w’icyo gitabo akaba Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, araturarikira gusoma, gusomesha no kwumvikanisha iyo Nkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri atuzaniye kuko itwereka uburyo tugiye kubona amahoro ahoraho.

Guhindura imyumvire ku byiswe amoko mu Banyarwanda ni kimwe mu bizarangiza ubuhunzi (igice 3)

Kugirango tugere ku bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, biradusaba impinduka nshya mu mitwe no mu mitima yacu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, tukareka politiki zitakijyanye n’igihe tugezemo. Ku birebana n’ibice by’abahutu, abatutsi n’abatwa, biranakwiye guhindura imyumvire maze tukabona neza ko ari ingirwamoko ya politiki, bityo tugasubirana amoko gakondo y’ikiryango y’umuco karande nyarwanda. Nibwo tuzagera ku bumwe […]

POLITIKI MPUZABANYARWANDA izanye impinduka y’IMPERUKA Y’UBUHUNZI (igice 2)

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’U Rwanda habonetse impinduka nshya y’Imperuka y’ubuhunzi bw’abanyarwanda. Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP ubonye rero umuti n’urukingo by’iyo ndwara yasabitse abanyarwanda yo guhora birukana bene wabo mu gihugu cyababyaye bose. Niyo mpamvu uwo mushinga wiyemeje kuzana indi politiki nshya wise « Politiki mpuzabanyarwanda » izakorwa n’abanyarwanda bo mu Muryango Gakondo Nyarwanda […]

IMPINDUKA Y’IMPERUKA Y’UBUHUNZI IRADUSABA GUHINDURA REPUBULIKA (1)

Ubwiyunge nyakuri bukorwa n’ababushaka, n’abo bureba, butavanzwe na politiki y’ubutegetsi. Niyo mpamvu ababuharanira bakwiye kutayoborwa n’iyo politiki kugirango bagire ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwigenge mu bikorwa byabo. Abagize Umuryango Gakondo Nyarwanda (Sosiyete sivili), cyane cyane abafite ibikorwa birengera inyungu za Rubanda (amashyirahamwe atabogamiye kuri Leta n’amadini), bari mu mwanya mwiza wo guteza imbere ubwo bwiyunge nyakuri. […]

Kuvanaho impamvu zitera ubuhunzi bikeneye ubwumvikane mu biganiro

  Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bavandimwe, Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Muri kumwe nanjye MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuza-nungabantu. Muri uyu mwanya tugiye kuganira ku ngingo nahaye umutwe ugira uti :  »Kuvanaho impamvu zitera ubuhunzi bikeneye ubwumvikane ». Tariki ya 18 Mutarama 2022 nasohoye […]

Nabo barabyemeje. Niduhindura imyumvire ku byiswe amoko tuzahindura neza igihugu cyacu

Kuva mu mwaka wa 2001 ntangira ubushakashatsi bw’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP nakunze gutangaza inyandiko n’ibiganiro mvuga ko dukwiye guhindura imyumvire ku byiswe amoko y’Inyabutatu. Nyuma naje no kwerekana ibimenyetso birenga 20 byemeza ko ari ingirwamoko ya politiki. Mu myaka ya mbere hari abambwiraga ko ibyo mvuga atari byo. Ariko uko imyaka yagiye ihita, hari […]