IVUGURURA MU MIKORERE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA

By | février 23, 2025

IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (C.A.S.C.R)

Collectif des Associations de la Société Civile Rwandaise

Collective of Rwandan Civil Society Associations

15, rue des Dardanelles, 4800 Verviers, Belgique

E-mail :ccscr.cadredeconcertation@gmail.com

ITANGAZO N° 1/CASCR/2025

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bakunzi b’Urwanda,

IMPAMVU : IVUGURURA MU MIKORERE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA

Twebwe, abagize umuryango « Impuzamashyirahamwe CASCR » twishimiye kubagezaho ivugurura mu mikorere isanzweho yawo muri Sosiyete Sivili Nyarwanda.

Nkuko izina ribivuga, uwo muryango uhuriweho n’amashyirahamwe n’izindi mpirimbanyi za Sosiyete Sivili ; ukaba ufite ubuzimagatozi. Washingiwe mu Bubiligi tariki ya 10 Ukuboza 2016, ari naho ufite icyicaro gikuru. Kugeza mu mwaka wa 2024, utarahindura izina witwaga« Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR) ». Umwe mu mishinga y’ingenzi watumye umenyekana ni « Radio URUMURI » yashinzwe muri Nyakanga 2018, wongeyeho n’ibikorwa binyuranye byo kuvuganira no kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Mu mwaka wa 2024, abagize uwo muryango twakoze ikindi gikorwa gikomeye cyo kuwuvugurura, duhindura intego yawo ndetse tuwuha icyerekezo gishya kugirango tubihuze n’ibihe tugezemo. Ibyo byatumye ibiganiro bya Radio URUMURI bigabanuka by’agateganyo kubera ko imikorere y’iyo Radio nayo yagombaga guhinduka.

Kubera izo mpamvu, turabamenyesha ko ibi bikurikira byahindutse :

1° IZINA RISHYA RY’UMURYANGO

Kuva tariki ya 1 Gashyantare 2025, ‘Inama Mpuzabikorwa CCSCR’ yahindutse « Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CASCR) » : ‘Collectif des Associations de la Société Civile Rwandaise’ (Igifaransa) ; Collective of Rwandan Civil Society Associations’ (Icyongereza).

ICYEREKEZO N’INTEGO BY’UMURYANGO

Mu cyerekezo cyayo, C.A.S.C.R igamije guhuza imbaraga no gukorera hamwe kw’amashyirahamwe y’abanyarwanda atari aya politiki n’abandi bantu ku giti cyabo barimo n’abanyamahanga. Ni umuryango wiyemeza kurengera uburenganzira bw’abaturage n’inyungu zabo ; utanga ibisubizo ku bibazo birebana n’umubano, ubukungu, politiki n’umuco ku Rwanda, iby’ibanze bikaba ibyo kurangiza ubuhunzi mu bwisanzure hagamijwe kugarura ubumwe n’amahoro mu gihugu.

Iyo Mpuzamashyirahamwe ifite intego yo kworohereza abanyamuryango bayo mu kurangiza imilimo bahuriyeho. Ibyo bituma ibikorwa byabo biyoborwa neza, mu gihe cya ngombwa, bikanatanga icyizere mu buryo bwo gukora bwihuse no mu bufatanye hakoreshejwe ibiganiro bihoraho kandi binyuze mu kwizerana nk’abanyagihugu. Muri ubwo buryo, iyo mishinga iyoborwa neza mu nyungu za Rubanda rwose.

Uwo muryango urengera kandi uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kujya mu gihugu cyabo cy’Urwanda, kugituramo no kugisohokamo igihe bashakiye.

3° ABAGIZE INAMA Y’UBUYOBOZI YA C.A.S.C.R.

1. MUSOMESHA Aloys : Umuyobozi mukuru (Président).

Ahagarariye ‘Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri buyobowe n’Amategeko, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi (Projet-DVJP)’ abereye Umuyobozi n’Umuhuza mu Bubiligi.

2. Dr RWANDARUGALI Stanislas : Umuyobozi wa kabiri (2ème Président).

Ahagarariye umuryango ‘Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ)’ abereye Umuyobozi muri Afrika y’Epfo.

3. HABIMANA Théoneste : Umunyamabanga (Secrétaire).

Ahagarariye umuryango ‘Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR)’ abereye umucungamari mu Bufaransa.

4. HAVUGIMANA Pierre-Célestin : Umucungamari (Trésorier).

Yabaye umuyobozi wa Radio URUMURI kandi ni impirimbanyi (activiste) ya Sosiyete Sivili Nyarwanda mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Bikorewe mu Bubiligi kuwa 20Gashyantare 2025

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi mukuru

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *